Uyu musaza wabaga wenyine wafatwaga “nk’umugabo usa nabi kurusha abandi ku isi” yapfuye ku myaka 94 nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo.
Amou Haji yanze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara.
Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura.
Ibinyamakuru byaho bivuga ko amaherezo mu mezi ashize Haji yananijwe n’igitutu cy’abantu akemera gukaraba.
Ibiro ntaramakuru bya Iran, IRNA, bivuga ko nyuma yahise arwara, akaba yarapfuye ku cyumweru.
Imyaka myinshi yo kudakaraba yatumye uruhu rwe ruhomaho ‘igihu cy’imyanda’ nk’uko IRNA ibivuga, mu gihe indyo ye yari inyama zokeje n’amazi mabi yanyweraga mu kijerikani cyavuyemo amavuta.
BBC ivuga ko Haji bizwi ko nta muryango yagize, ndetse ko yikundiraga kunywa itabi, no gufatwa ifoto nibura inshuro imwe arimo utumura amatabi menshi icya rimwe.
Haji mu byo yakundaga harimo kunywa itabi
Kugerageza kumukarabya, cyangwa kumuha amazi meza yo kunywa, byaramurakazaga, nk’uko IRNA ibivuga.
Umuhanzi w'icyamamare muri Afrobeat, Bruce Melodie azagaragara kuri Album nshya y'umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Harmonize yiswe 'Made For Us'. Bruce Melodie, indirimbo azagaragaramo kuri iyo album ya Harmonize yiswe 'The way you are' ndetse afatanyije n'undi muhanzi witwa Nak. 'The way you are' iri kumwanya wa cyenda ku rutonde rw'iyo Album iriho izigera kuri 14 ya Harmonize. Urutonde rw'indirimbo zigize iyo Album rwasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuwa mbere, 24 Ukwakira. […]
Post comments (0)