Abashyitsi baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat, bayobowe na Minisitiri Perezida w’iyo Ntara, Malu Dreyer, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Imena z’abanyeshuri b’i Nyange mu Karere ka Ngororero, bashyira indabo aho zishyinguye baranazunamira.
Mu buhamya bwahatangiwe bagaragarijwe uko igitero cy’abacengezi cy’i Nyange cyahitanye abanyeshuri barwindwi, kubera ko bari banze kwivangura bashingiye ku bwoko nk’uko babisabwaga n’abicanyi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’abarokotse igitero cy’i Nyange, Sindayiheba Phanuel, yagaragarije abashyitsi banateye inkunga igikorwa cyo kubaka ikimenyetso cy’Intwari i Nyange, ko abarokotse bakomeje inzira yo kwigisha Ubunyarwanda, kandi urubyiruko rurimo kubigiraho, ku buryo ubutwari bagaragaje butazasubira inyuma.
Abashyitsi basuye Igicumbi cy’Ubunyarwanda kibumbatiye amateka y’Intwari z’Imena z’abanyeshuri b’i Nyange, basobanurirwa ko ari ho hashibutse imbuto ya Ndumunyarwanda, ubwo bangaga kwitandukanya bakurikije icyitwaga amoko y’icyo gihe, mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 1997.
Yagize ati “Turashimira umubano hagati y’Ibihugu byombi, kandi turashimira uko ibikorwa byanyu bigira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, tuzakomeza kunoza ubutwererane no kunoza umubano”.
Mu bindi bikorwa harimo kubaka ibigo nderabuzima no gushyiramo ibikoresho, gutanga inyunganirangingo no kuvuza abafite ubumuga, guteza imbere siporo n’imyidagaduro, no kwigisha imyuga urubyiruko n’abakuze.
Minisitiri Perezida Malu Dreyer na we yavuze ko uwo mubano uzakomeza kujya mbere, kandi ugakomeza kurangwa n’ubutwererane bw’impande zombie, ndetse ko bashimira byimazeyo uko Abanyarwanda bashishikajwe no kunga ubumwe.
Intara ya Rhenanie Palatinat ifitanye umubano n’u Rwanda kuva mu 1982, ikaba itera inkunga ibice bitandukanye by’Igihugu mu kurwanya ubukene no guteza imbere uburezi.
Uyu musaza wabaga wenyine wafatwaga “nk'umugabo usa nabi kurusha abandi ku isi” yapfuye ku myaka 94 nyuma y’amezi macye akarabye bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo. Amou Haji yanze kwikoza amazi n’isabune mu myaka irenga 50 ishize, atinya ko byamutera kurwara. Uyu munya-Iran wari utuye mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Iran kenshi yahunze ibikorwa by’abaturage byo kugerageza kumusukura. Ibinyamakuru byaho bivuga ko amaherezo mu mezi ashize […]
Post comments (0)