Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Sebahire Emmanuel, yitabye Imana mu ijoro rya tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi bw’umutima.
Itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, rivuga ko Padiri Sebahire yazize uburwayi, gahunda yo kumuherekeza ikaba iiteganyijwe Tariki 29 Ukwakira 2022.
Misa yo kumusezeraho izabera muri Paruwasi ya Regina Pacis saa saba z’amanywa, nyuma akazajya gushyingurwa mu irimbi ry’Abapadiri riherereye i Ndera. Padiri Sebahire Emmanuel yari Umuyobozi wa Roho wa ‘Legio Mariae’ mu Rwanda, akaba yitabye Imana amaze imyaka 11 ahawe isakaramentu ry’ubupadiri.
Padiri Sebahire yatangiriye ubutumwa muri Paruwasi ya Shyorongi ari Padiri wungirije, nyuma y’imyaka itatu ari muri iyi Paruwasi, yakomereje ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Ruli nabwo ari Padiri wungirije anakurikirana amasomo muri kaminuza y’ubuforomo n’ububyaza, ahavana impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza.
Yakoze imenyerezamwuga mu bitaro bya Kibagabaga, ahavuye yakomereje ubutumwa muri Paruwasi ya Musha mu Karere ka Rwamagana, ahava ajya kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi aho yari amaze imyaka ine ayobora iyo Paruwasi.
Yavutse tariki 25 Ukuboza 1977 muri Paruwasi ya Ruli, yahawe ubusaserodoti tariki 23 Nyakanga 2011 muri Paruwasi ya Shyorongi.
Post comments (0)