Ubudage bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 98.1 z’amayero (hafi miliyari 103 z’amafaranga y’u Rwanda) azanyuzwa mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga iciriritse (SMEs), n’uruganda rukora imiti mu myaka ibiri iri imbere.
Ibi byagezweho nyuma y’ibiganiro byahuje ibihugu byombi muri iki cyumweru mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 y’ubufatanye.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ivuga ko: “Ubudage n’u Rwanda byumvikanye ku ntambwe zizakurikiraho mu bufatanye mu iterambere bufite agaciro ka miliyoni 98.1€ mu biganiro byashojwe kuri uyu wa gatatu, 26 Ukwakira.”
Iyi nkunga izanagira uruhare mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Muri ayo mafaranga miliyoni 39.5 z’amayero zizashorwa mu mishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho hazaterwa inkunga imishinga y’ibanze yo mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere, urugero nko gushyigikira imijyi mu buryo burambye, harimo kandi no gutunganya inkombe z’ikiyaga cya Kivu mu kurushaho guhangana n’imyuzure ndetse n’isuri itwara ubutaka.
Minisitiri ushinzwe Iterambere mu Budage, Svenja Schulze yavuze ko hari ibikorwa bizashyirwamo imbaraga ku mihindagurikire y’ikirere no gutera inkunga abagizweho ingaruka nayo.
Yagize ati: “Imihindagurikire y’ibihe no kurengera imibereho ni impande ebyiri z’igiceri kimwe. Niyo mpamvu, usibye ibikorwa ku mihindagurikire y’ikirere, ubufatanye mu iterambere nabyo bijyanye no gushimangira ubutabera. Turashaka gutanga ubufasha bwihariye ku bahuye n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.”
Mu rwego rwo gutera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse, inkunga izakoreshwa mu gushimangira itangwa ry’amahigurwa, imyuga n’ubumenyingiro ku rubyiruko n’abagore.
Muri aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi, harimo amafaranga azakoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, arimo miliyoni €29 zizakoreshwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ahazibandwa ku kubaka ibikorwaremezo muri ayo mashuri no gufasha abana batsindira kujya kuyigamo ariko ugasanga nta bushobozi bafite.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Uzziel Ndagijimana yashimye ibyavuye mu biganiro hagati ya guverinoma zombi yabaye muri iki cyumweru hagati y’u Rwanda n’Ubudage, avuga ko ari ikimenyetso cyerekana ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’ibihugu byombi.
Ubudage kandi buzashyigikira inganda zikora imiti (harimo n’inkingo) nk’ibanze mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu myaka ibiri iri imbere.
Iki gihugu cyo mu Burayi gisanzwe gitanga inkunga nini mu bijyanye no guhugura abakozi no gutera inkunga Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, nk’umusanzu mu kugera ku buvuzi bwiza kandi buhendutse ku mugabane wa Afurika.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, i Kigali hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda rukora inkingo rwa sosiyete yo mu Budage BioNTech.
Muri iyi nkunga yose ingana na miliyoni 98.1 z’amayero, miliyoni 31 zigomba kwemezwa n’Inteko ishinga amategeko y’u Budage.
Post comments (0)