Inkuru Nyamukuru

U Bwongereza bwabonye Ministiri w’Intebe wa mbere utari umuzungu

todayOctober 26, 2022 60

Background
share close

Umunyapolitike Rishi Sunak yabaye ministiri w’intebe wa gatatu uyoboye u Bwongereza mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Asimbuye kuri uwo mwanya Liz Truss wawumazeho iminsi 49 gusa.

Ageza ijambo ku gihugu hanze y’ibiro bye mu mujyi wa Londres, Sunak ubaye ministiri w’intebe wa mbere utari umuzungu, yavuze ko ku isonga ry’ibyihutirwa agiye gukora, harimo kugerageza kuzahura ubukungu bw’igihugu bwarushijeho gusubira inyuma.

Yagize ati “Kuri ubu igihugu cyugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.”

Ni ibibazo avuga ko agiye guhagurukira kimwe no kunga ubumwe bw’igihugu. Nk’uko VoA ibitangaza.

Avuga ko kunga ubumwe bw’Abongereza bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa. Sunak w’imyaka 42 yabaye ministiri w’imari ku butegetsi bwa Boris Johnson. Yasezeranije igihugu ko Ubwongereza buzakomeza gufasha igihugu cya Ukraine kiri mu ntambara n’Uburusiya.

Sunak abaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’Ubwongereza ukomoka muri Aziya ndetse n’uwa mbere muto mu myaka ubayeho mu myaka irenga 200 ishize. Afite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde, ariko yavukiye mu Bwongereza. Umwe mu babyeyi be yavukiye muri Kenya undi avukira muri Tanzaniya.

Rishi Sunak agiye ku butegetsi mu gihe abaturage b’u Bwongereza bakomeje gusaba ko haba amatora rusange. Ari mu badashyigikiye ihamagazwa ry’amatora manda y’ishyaka rye ku buyobozi itararangira. Igomba kurangira mu 2025.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Alto yasohoye indirimbo nshya yise Molisa

Umuhanzi Dusenge Eric uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alto, yasohoye indirimbo y’urukundo yise Molisa, izafasha abakundana kujya babwirana amagambo meza aryoheye umutima. Umuhanzi Alto Mu kiganirio yagiranye na Kigali Today tariki ya 25 Ukwakira 2022, yavuze ko iyi ndirimbo ye ari iy’urukundo igamije gufasha abantu bari mu Rukundo kuryoherwa narwo, ndetse no kurubamo babwirana amagambo meza anyura umutima. Muri iyi ndirimbo Umuhanzi Alto hari aho agira ati “Molisa uyu mutima […]

todayOctober 26, 2022 152

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%