Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Alto yasohoye indirimbo nshya yise Molisa

todayOctober 26, 2022 152

Background
share close

Umuhanzi Dusenge Eric uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alto, yasohoye indirimbo y’urukundo yise Molisa, izafasha abakundana kujya babwirana amagambo meza aryoheye umutima.

Umuhanzi Alto

Mu kiganirio yagiranye na Kigali Today tariki ya 25 Ukwakira 2022, yavuze ko iyi ndirimbo ye ari iy’urukundo igamije gufasha abantu bari mu Rukundo kuryoherwa narwo, ndetse no kurubamo babwirana amagambo meza anyura umutima.

Muri iyi ndirimbo Umuhanzi Alto hari aho agira ati “Molisa uyu mutima ni uwawe, ndawuguhaye, ibyanjye byose ni ibyawe, noneho ni mumfashe mbyerure umwana ndamukunda”.

Iyo umubajije umuntu witwa Molisa aririmba akubwira ko ari izina yafashe akaryifashisha mu guhanga iyi ndirimbo, ko nta nshuti agira yitwa gutyo.

Ati “Hahahaha! Indirimbo nta muntu ndirimba habe n’umwe, ni izina nafashe gutyo ntaho rihuriye n’ibyo utekereza ko ari umukunzi ndirimba”.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buragaruka ku rukundo rwa buri munsi hagati y’abakunda, akavuga ko ari indirimbo yakwifashishwa hagati y’abantu babiri bakundana, ndetse umwe ashobora kuyiririmbira undi bikamunyura ku mutima we.

Iyi ndirimbo iririmbye mu njyana ni Afro beat, ikaba ari indirimbo ye ya munani izaba igize umuzingo (Album) w’indirimbo cumi n’ebyiri (12) ze azasohora mu gihe cya vuba.

Alto ni umuhanzi ujya unafatanya n’abandi kuko yaririmbanye na Uncle Austin iyitwa Wankomye n’indi yaririmbanye na Social Mula yitwa Agasenda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ntabwo Abanyarwanda bangiwe kujya i Dubai – Ambasade

Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE zifite Umujyi uzwi cyane wa Dubai) irahakana ko Abanyarwanda bimwe Visa (uburenganzira) yo gusura icyo gihugu nk’uko byakozwe ku baturage b’ibindi bihugu barimo abo muri Nigeria. Dubai Abaturage ba Nigeria hamwe n’abo mu bindi bihugu bigera kuri 19 bya Afurika, ntabwo bemerewe kujya i Dubai nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zikoreye inyigo zigasanga abariyo barangwa n’ibikorwa bibi by’urugomo n’ubusambanyi. Ambasade […]

todayOctober 26, 2022 192

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%