Inkuru Nyamukuru

Papa Francis yaburiye abapadiri n’ababikira bareba amashusho y’urukozasoni

todayOctober 27, 2022 177

Background
share close

Papa Francis yaburiye abapadiri n’ababikira ku byago byo kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina (azwi nka pornography) ku mbuga za internet, avuga ko “bica intege umutima wa gipadiri”. Abasaba gusiba ibyo bafite mu ma telepfone yabo.

Papa Francis, w’imyaka 85, ibi yabigarutseho mu kiganiro i Vatican, ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’ukuntu imbuga za internet n’imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa.

Yavuze ko kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina ari “ingeso abantu benshi cyane bafite… ndetse n’abapadiri n’ababikira”.

Yabwiye abapadiri n’abaseminari (abiga mu mashuri ategura abashobora kuba abapadiri) ati: “Shitani yinjirira aho”.

Ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’imbuga za internet, yavuze ko zikwiye gukoreshwa ariko abasaba kutazitaho igihe cyinshi cyane.

Yagize ati: “Umutima usukuye, uwo Yezu yakira buri munsi, ntushobora kwakira aya makuru y’amashusho y’imibonano mpuzabitsina”.

BBC yatangaje ko Papa Francis yagiriye inama aba bihayimana gusiba ibyo bafite kuri telefone zabo, kugira ngo birinde ibishuko mu biganza byabo.

Inyigisho za Kiliziya Gatolika zifata amashusho y’imibonano mpuzabitsina nk’icyaha ku bumanzi (kwifata ku mibonano mpuzabitsina itemewe).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa Colonel Mamadi Doumbouya.

Perezida Paul Kagame, ku wa gatatu tariki 26 Ukwakira, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Guinea, Ousmane Gaoual Diallo akaba n’intumwa idasanzwe ya Perezida w’inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya. Amakuru dukesha ibiro by'umukuru w'igihugu, Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ousmane Gaoual Diallo wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Doumbouya, gusa ntihatangajwe ibyari bikubiyemo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nawe yari yitabiriye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye […]

todayOctober 27, 2022 80

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%