Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagejejweho ubutumwa bwa Colonel Mamadi Doumbouya.

todayOctober 27, 2022 80

Background
share close

Perezida Paul Kagame, ku wa gatatu tariki 26 Ukwakira, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Guinea, Ousmane Gaoual Diallo akaba n’intumwa idasanzwe ya Perezida w’inzibacyuho, Colonel Mamadi Doumbouya.

Amakuru dukesha ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Ousmane Gaoual Diallo wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Doumbouya, gusa ntihatangajwe ibyari bikubiyemo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nawe yari yitabiriye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Minisitiri Gaoual Diallo n’itsinda bari kumwe.

Muri Mata 2022, Col Doumbouya yakiriye impapuro zemerera Zaina Nyiramatama guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Guinea. Icyo gihe yahaye ikaze Ambasaderi Nyiramatama, ashima umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Guinée.

Yagaragaje kandi ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo mu iterambere kubera imiyoborere ya Perezida Paul Kagame.

Mu 2016 mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Alpha Conde wayoboraga Guinea iki gihugu ni kimwe mu byari bibanye neza n’u Rwanda. Ibi byatumye Perezida Kagame ahabwa umudali w’ishimwe kubera ko yateje imbere umubano ushingiye ku butwererane n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda batanze inkunga ku bana b’imfubyi

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi (RWAFPU-3) riri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS), ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ukwakira, ryatanze inkunga y’ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku ku kigo cy’abana b’imfubyi giherereye mu murwa mukuru Juba. Mu bufasha bwatanzwe kuri izi mfubyi zicumbikiwe mu kigo cyitwa St. Clare House for Children, harimo imifuka y'umuceri, inzitiramubu zo kubafasha kurwanya malariya, imyambaro ndetse n'ibikoresho by'isuku, inkunga […]

todayOctober 27, 2022 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%