Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Santrafurika

todayOctober 27, 2022 46

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rwatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku bijyanye na Politiki muri Santrafurika, ndetse no ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, imiyoborere n’iterambere ry’ubukungu.

Perezida Touadéra yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2021, nabwo akaba yaragiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse anasura ahantu hatandukanye, harimo inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyari zirenga 100 Frw

Ubudage bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 98.1 z'amayero (hafi miliyari 103 z'amafaranga y'u Rwanda) azanyuzwa mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga iciriritse (SMEs), n'uruganda rukora imiti mu myaka ibiri iri imbere. Minisitiri w' Budage ushinzwe Iterambere, Svenja Schulze na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana Ibi byagezweho nyuma y’ibiganiro byahuje ibihugu byombi muri iki cyumweru mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 y'ubufatanye. Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) […]

todayOctober 26, 2022 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%