Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntoryi

todayOctober 27, 2022 5073

Background
share close

Intoryi kimwe n’ibibiringanya bihuje akamaro, ni rumwe mu mboga zititabwaho cyane kandi nyamara zifite intungamubiri nyinshi, ndetse usanga hari abazisuzugura bibwira ko ari imboga z’abadafite amikoro.

Hari n’abazirya ari uko babuze uko bagira, ariko numara kumva akamaro zifite mu buzima bwa muntu, niba wari ufite imyumvire nk’iyo irahinduka.

Intoryi zigira amabara anyuranye: icyatsi, umweru na mauve.

Intoryi zikungahaye kuri Vitamin B1, B3, B6 na B9, Vitamin K, Potassium, Ubutare- Fer/Iron, Calcium, Umuringa (copper/cuivre) na Fibre.

Akamaro k’intoryi ku buzima

• Kubera izi ntungamubiri zose, uko wazirya kose ni ingirakamaro ku mikorere y’ubwonko.

• Zirinda amaraso kwipfundika, gusa kuzirya cyane ukarenza si byiza kuko byatuma iyo ukomeretse utinda gukama, cyane cyane ku bagore batwite cyangwa uwitegura kubagwa si byiza kuzirya cyane.

• Zifite ibyitwa ‘bioflavonoids’ bizwiho kuringaniza umuvuduko w’amaraso no kurwanya stress.

• Mu gishishwa habonekamo “nasunin” ikaba izwiho kurinda uturemangingo tw’ubwonko kwangirika. Kuzihata ugiye kuziteka rero si byiza. Icyakora ushobora kuzitonora zimaze gushya.

• Izo fibre zirimo zifite umumaro wo kurinda kanseri y’amara.

• Zifasha mu kurwanya kubura amaraso bitewe na ya vitamin B9 n’ubutare.

• Intoryi ziri mu bifasha kurwanya umubyibuho no kubyimbagana, kuko ziri mu bikamura amazi mu mubiri, icyakora umugore wonsa yazigabanya kuko zishobora gukamura amashereka.

• Bitewe n’uko nta sukari ikabije ibamo, ni uruboga rwiza ku barwaye diabete.

Dusoza, wazihekenya, wazitogosa, wazikaranga, ni imboga nziza ku buzima.

Kuzibura ku ifunguro byibuze 4 mu cyumweru ni uguhomba.

Twongereho ko wemerewe kuzishyira mu ifunguro ry’umwana igihe yujuje amezi 8 kuzamura, ariko ukibuka kuzitonora zimaze gushya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Papa Francis yaburiye abapadiri n’ababikira bareba amashusho y’urukozasoni

Papa Francis yaburiye abapadiri n'ababikira ku byago byo kureba amashusho y'imibonano mpuzabitsina (azwi nka pornography) ku mbuga za internet, avuga ko "bica intege umutima wa gipadiri". Abasaba gusiba ibyo bafite mu ma telepfone yabo. Papa Francis, w'imyaka 85, ibi yabigarutseho mu kiganiro i Vatican, ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n'ukuntu imbuga za internet n'imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa. Yavuze ko kureba amashusho y'imibonano mpuzabitsina ari "ingeso abantu benshi cyane bafite... ndetse n'abapadiri […]

todayOctober 27, 2022 177

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%