Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda batanze inkunga ku bana b’imfubyi

todayOctober 27, 2022 46

Background
share close

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi (RWAFPU-3) riri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ukwakira, ryatanze inkunga y’ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku ku kigo cy’abana b’imfubyi giherereye mu murwa mukuru Juba.

Mu bufasha bwatanzwe kuri izi mfubyi zicumbikiwe mu kigo cyitwa St. Clare House for Children, harimo imifuka y’umuceri, inzitiramubu zo kubafasha kurwanya malariya, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku, inkunga yakusanyijwe mu misanzu yatanzwe n’abapolisi bagize iri tsinda rya FPU-3.

Iki kigo cy’imfubyi cyitiriwe Mutagatifu Clare gicumbikiye abana b’imfubyi 95 bafite hagati y’imyaka 3 na 16 y’amavuko.

Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana, uyoboye iri tsinda, yasobanuye ko gutanga ubufasha ku baturage batishoboye nabyo biri mu nshingano zabo.

Yagize ati: “Nk’uko umubyeyi atekereza ku bana be, natwe nk’abapolisi b’u Rwanda twatekereje icyo twakora mu rwego rw’ubutabazi kugira ngo imibereho y’aba bana b’imfubyi, bahuye n’ibibazo bibabaje kandi banyuze mu bihe bikomeye, babone ubufasha bwatuma bagabanya kwiheba nabo bakagira icyizere cy’ubuzima.

Betty Thomas Lolo, washinze iki kigo akaba n’umuyobozi wacyo, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda rya RWAFPU-3 ku nkunga yahawe abana b’imfubyi.

Yavuze ko ibiryo n’inzitiramubu ari bimwe mu byari bikenewe cyane n’aba bana kandi ko yizeye ko bizabafasha kugira ubuzima bwiza batarwaragurika.

Yongeyeho ko muri abo bana harimo  ababuze ababyeyi bitewe n’intambara, amakimbirane y’imiryango, abatereranywe n’ababyeyi ndetse n’abavutse habayeho gufatwa ku ngufu.

Yagize ati: “Baryaga ibishyimbo gusa kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru, kandi izi nzitiramubu zije zikenewe kubera indwara ya malariya nyinshi ikunze kugaragara muri aka gace.”

Itsinda rya FPU-3 rigizwe n’abapolisi 160, ni rimwe mu matsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ahari irindi tsinda rya FPU-1 rigizwe n’abapolisi 240, rikorera ahitwa Malakal, mu gace ka Upper Nile state.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Santrafurika

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rwatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku bijyanye na Politiki muri Santrafurika, ndetse no ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, imiyoborere n’iterambere ry’ubukungu. Perezida Touadéra yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2021, nabwo akaba yaragiranye ibiganiro na Perezida […]

todayOctober 27, 2022 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%