Day: October 28, 2022

11 Results / Page 1 of 2

Background

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Maputo aganiriza abaturage (Amafoto)

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Mozambique, yatembereye Umurwa mukuru w’icyo gihugu, Maputo, ndetse asura isoko riri hafi y’inyanja, aganira n’abaturage. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yasuye ibi bice bitandukanye aherekejwe na mugenzi we Philippe Nyusi, ndetse aganiriza abaturage ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique. Perezida Kagame yageze i Maputo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, yakirwa na Perezida Filipe Nyusi, […]

todayOctober 28, 2022 96

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe wa Lesotho

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w'irahira rya Samuel Ntsokoane Matekane, Minisitiri w’Intebe mushya w'Ubwami bwa Lesotho. Uyu muhango w'irahira rya Samuel Ntsokoane Matekan, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022. Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Intebe Samuel Ntsokoane Matekane wa Lesotho, anamushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame. Muri ibyo biganiro byahuje abayobozi bombi, byari byitabiriwe na Clare Akamanzi, […]

todayOctober 28, 2022 102

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Prince Kid ruzakomeza, hahamagazwa abatangabuhamya bashya

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo byari byitezwe ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutangaza ibihano mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka ‘Prince Kid’, buvuga ko hakenewe kumvwa abandi batangabuhamya. Ariko urukiko rwatangaje ko rushaka kubanza kumva bamwe mu batangabuhamya bari babajijwe n’ubugenzacyaha. Umucamaza yavuze ko n’ubwo urubanza rwari rwapfundikiwe ariko rwongeye gupfundurwa bitewe n’uko hari bamwe mu batangabuhamya urukiko rushaka kumva. Umucamanza yavuze ko abo […]

todayOctober 28, 2022 103

Uncategorized

Gen Kazura yakiriye Umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Gabon

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen François-Xavier Mabin, umuyobozi wa (Elements Français au Gabon) wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda. Nyuma y’inama yahuje aba bayobozi bombi, Brig Gen Mabin yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe n’abayobozi b’Ingabo muri Werurwe uyu mwaka. Yagize […]

todayOctober 28, 2022 65

Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’igihe kinini batavuga rumwe, Ariel Wayz yatumiwe mu gitaramo cya Symphony Band

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyateguwe n’iri tsinda. Ariel Wayz agiye guhurira mu gitaramo na Symphony Band Ariel Wayz na Symphony Band bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Fantasy Music Concert’ cyahawe insanganyamatsiko yiswe “Dusubire aho byatangiriye”. Abakurikiranira umuziki Nyarwanda hafi batunguwe no kubona Ariel Wayz na Symphony bagiye […]

todayOctober 28, 2022 348 1

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Mozambique

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba yakiriwe na mugenzi we Philippe Nyusi. Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Nyusi Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Mozambique yakiriwe na mugenzi we, Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byabaye mu muhezo, byakurikiwe n’ibiganiro abo bayobozi bagiranye hari n’intumwa z’ibihugu byombi. Ibiganiro bikaba […]

todayOctober 28, 2022 51

Inkuru Nyamukuru

Hagaragajwe ibikibangamiye ihererekanya ry’amafaranga ku ikoranabuhanga muri Afurika

Raporo yiswe ‘The State of Instant and Inclusive Payment Systems in Africa (SIIPS – Africa 2022)’ yateguwe n’Ikigo giteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika (AfricaNenda), Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA) na Banki y’isi, igaragaza ko guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga muri Afurika bikibangamiwe n’ikiguzi gihenze cya serivisi ndetse n’ibikorwa remezo bya Internet bidahagije. Bamwe mu bakozi b’ikigo cya AfricaNenda, ubwo bari mu nama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga, […]

todayOctober 28, 2022 71

Inkuru Nyamukuru

USA yemereye ikigo cy’Abafaransa gutera imitima y’imikorano mu bantu

Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemereye ikigo cy’Abafaransa cyitwa Carmat gusubukura gahunda cyari cyahagaritse mu mwaka ushize wa 2021, yo gutera mu bantu imitima y’imikorano. Umutima w’umukorano wa Aeson ushyirwa mu muntu ugasimbura uwe wari urwaye Urwego rwitwa Dekra rwa USA rushinzwe gutanga impushya rwemereye Ikigo Carmat gukomeza gahunda yo kugurisha imitima y’imikorano muri Amerika, i Burayi n’ahandi ku Isi bafitanye amasezerano mu bijyanye n’ubuvuzi bw’umutima. Carmat yari yahagaritse […]

todayOctober 28, 2022 55

Inkuru Nyamukuru

Robertinho n’umuhagarariye bavuze ku kuba yifuzwa n’amakipe arimo APR FC

Umutoza Robertinho utoza ikipe ya Vipers SC muri Uganda uri kuvugwa mu makipe arimo APR FC yo mu Rwanda aranifuzwa n’andi makipe arimo Young Africans yo muri Tanzania. Umutoza Robertinho Mu gihe bivugwa ko umutoza Robertinho uri gutoza Vipers SC yaba yifuzwa na APR FC ifitanye ibibazo n’umutoza wayo Adil Erradi Mohammed, abahagarariye inyungu z’uyu mutoza bavuze ko mu makipe amwifuza nta kipe yo mu Rwanda yari yabegera. Mu kiganiro […]

todayOctober 28, 2022 1073

0%