Itsinda ry’abajyanama ba Kongere ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba intambwe yatewe n’Igisirikari cy’u Rwanda mu kubungabunga amahoro n’umutekano yaba imbere mu gihugu, mu Karere u Rwanda ruherereyemo, no ku ruhando mpuzamahanga.
Ubwo bageraga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro Rwanda Peace Academy, giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuwa kane tariki 27 Ukwakira 2022, iri tsinda rigizwe n’abantu 12 b’abajyanama ba Kongere ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, bakiriwe n’Umuyobozi Ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda Brig. Gen. Patrick Karuretwa, wari unahagarariye Ingabo z’u Rwanda muri iki gikorwa, akaba yari kumwe n’Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy Rtd Col. Jill Rutaremara.
Brig. Gen Karuretwa, yaberetse ishusho y’aho igisirikari cy’u Rwanda cyavuye, kuva Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994 ihagaritswe, uko cyabashije kwiyubaka n’intambwe kimaze gutera kugeza ubu, yaba mu bikorwa by’umutekano mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda, uretse kuba zibungabunga umutekano ku butaka bw’u Rwanda, no kurinda ubusugire bw’igihugu, kinashishikajwe no kugarura amahoro, cyane cyane mu bihugu birimo intambara n’amakimbirane, aho yatanze ingero z’aho ibyo bikorwa bikomeje gutanga umusaruro n’umusanzu ufatika mu bihugu nka Mozambique, Centrafrika, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.
Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika gisanzwe gifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu by’umutekano, binyuze mu mahugurwa, imyitozo ihabwa abasirikari boherezwa mu butumwa bw’amahoro, gutanga amasomo mu bya gisirikari, yaba ay’igihe gitoya n’igihe kirere, ku basirikari b’u Rwanda, ibikoresho bya gisirikari, kubaka ibikorwa remezo, no kunganira u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Aba bajyanama ba Kongere ya Amerika, bari mu Rwanda mu ruzinduko rubaye ku nshuro ya mbere, rw’iminsi itanu, aho bakomeje gasura ibikorwa bitandukanye, bigaragaza ukwiyubaka kw’u Rwanda mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza, ibidukikije, umutekano, uburezi n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu; magendu y’inzoga zirimo likeri, imivinyu n’izindi zitandukanye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 50. Mu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Hennessy, Moet, na Jameson zafatiwe mu nzu iherereye mu mujyi wa Gisenyi mu mudugudu wa Munini mu Kagari ka Rubavu, ku wa Gatatu, tariki 26 Ukwakira. Chief Inspector […]
Post comments (0)