Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Samuel Ntsokoane Matekane, Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwami bwa Lesotho.
Uyu muhango w’irahira rya Samuel Ntsokoane Matekan, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Samuel Ntsokoane Matekane wa Lesotho, anamushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Muri ibyo biganiro byahuje abayobozi bombi, byari byitabiriwe na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Matekane, ufatwa nk’umuherwe wa mbere muri Lesotho agiye kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu nyuma y’aho ishyaka rye rishya, Revolution for Prosperity party ritsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yabaye mu ntangiriro z’Ukwakira.
Abaturage bamutoye ku bwinshi bavuga ko ari umugabo w’inyangamugayo kandi atazishora muri ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, ibintu byashinjwaga abamubanjirije.
U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye umubano mu bijyanye n’umutekano aho inzego za Polisi z’ibihugu byombi zisanganywe ubufatanye mu guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa.
Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge no kwimakaza uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.
Aya masezerano y’ubufatanye yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.
Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli.
Post comments (0)