Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Maputo aganiriza abaturage (Amafoto)

todayOctober 28, 2022 97

Background
share close

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Mozambique, yatembereye Umurwa mukuru w’icyo gihugu, Maputo, ndetse asura isoko riri hafi y’inyanja, aganira n’abaturage.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yasuye ibi bice bitandukanye aherekejwe na mugenzi we Philippe Nyusi, ndetse aganiriza abaturage ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique.

Perezida Kagame yageze i Maputo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, yakirwa na Perezida Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Ni ibiganiro byakurikiwe n’inama aba bayobozi bombi bagiranye hari n’intumwa z’u Rwanda n’iza Mozambique, haganirwa ku bufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Bamwe mu bayobozi bari mu itsinda riherekeje Perezida Kagame, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza n’abandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe wa Lesotho

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w'irahira rya Samuel Ntsokoane Matekane, Minisitiri w’Intebe mushya w'Ubwami bwa Lesotho. Uyu muhango w'irahira rya Samuel Ntsokoane Matekan, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022. Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Intebe Samuel Ntsokoane Matekane wa Lesotho, anamushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame. Muri ibyo biganiro byahuje abayobozi bombi, byari byitabiriwe na Clare Akamanzi, […]

todayOctober 28, 2022 107

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%