Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Gatabazi yakanguriye abanyuze mu bigo ngororamuco kuba umusemburo w’impinduka ku rubyiruko

todayOctober 29, 2022 58

Background
share close

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye abanyuze mu bigo ngororamuco rwitwa ‘Imboni z’Impinduka’ rugera kuri 300 ruturutse mu turere twose tw’igihugu.

Iyi nama yateguwe mu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’Igororamuco (NRS), mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo gahunda zo gufasha urubyiruko rw’abanyuze mu bigo ngororamuco gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kugororwa zirusheho gutanga umusaruro, ndetse no kurebera hamwe uruhare rw’Imboni z’Impinduka mu gukumira no guhangana n’ibyaha.

Ibiganiro byafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye ndetse n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, Fred Mufulukye.

Mu bindi byari bigamijwe harimo gushishikariza urubyiruko rwanyuze mu bigo ngororamuco guhindura imyitwarire no guteza imbere imibereho y’urubyiruko rwasezerewe mu bigo ngororamuco bitatu ari byo; Iwawa, Nyamagabe n’ikigo ngororamuco cya Gitagata bimaze guhugurirwamo abagera ku 41, 400.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Imboni z’impinduka ari imwe muri gahunda za Leta zo guharanira iterambere n’imibereho myiza y’urubyiruko nta n’umwe uhejwe mu gihugu kizira ubuzererezi n’imyitwarire ibangamira abaturage.

Yagaragaje ko ari ikimenyetso n’ubuhamya ko bishoboka ko umuntu yava mu migenzereze mibi, agatera imbere ndetse akabera abandi intangarugero ndetse akabafasha guhinduka nk’uko babikora.

Ati:” Ntabwo muragera aho mutasubira inyuma, niyo mpamvu muri uru rugendo rw’impinduka bisaba kwihangana, uruhare rwa buri muntu ku giti cye mu bimukorerwa, ndetse no gufata iya mbere mugashaka icyabateza imbere mukirinda gusubira mu migenzereze mibi.”

Yabashimiye uruhare, imbaraga, n’umwete bakoresheje ngo birengagize abashakaga gukomeza kubashora mu bibi, n’ubudaheranwa bagaragaje muri uru rugendo rw’impinduka mu myitwarire no mu iterambere abasaba gukomerezaho no kuba intangarugero aho bari hose, ubuhamya bwabo bukagaragaza ko bahindutse koko.

DIGP Namuhoranye, yavuze ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, hamaze guhugurwa imboni z’impinduka ku bijyanye no kwibumbira mu matsinda agamije kwiteza imbere zigera kuri 755 mu turere twose tw’igihugu.

Yagize ati:” Gucunga umutekano ni uguhozaho, urugendo ruracyakomeje. Dufatanye twese rero kwicungira umutekano, dutangira amakuru ku gihe. Tugire umutekano, buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi vuba.”

Mu ijambo rye, Mufulukye, yavuze ko abanyuze mu bigo ngororamuco bamaze gushinga amakoperative 46 mu bijyanye n’ububaji, ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ubwikorezi, uburobyi, n’ibindi.

Yongeyeho ko kugeza ubu amakoperative 33 amaze kubona inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 370.

Yagize ati: “Imboni z’impinduka ni gahunda yo gufasha urubyiruko rwanyuze mu bigo ngororamuco guhuza icyerekezo, gukurikiranirwa hafi, gukorerwa ubuvugizi no kugezwaho inkunga aho batuye. Ni irindi huriro ribafasha kugira uruhare mu gukumira ibyaha no kuzamura iterambere n’imibereho myiza.”

Ubuhamya

Bamwe mu bahoze banywa ibiyobyabwenge batanze ubuhamya bw’ukuntu bari barabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’uko ibigo ngororamuco byagiye bibahindurira ubuzima.

Umwe muri bo Munderere Viateur, warokotse Jenoside, akaba yari umwe mu bagororewe mu cyiciro cya kabiri mu kigo ngororamuco cya Iwawa, kuva icyo gihe yahise atangira umushinga w’ubuhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo.

Ubu sosiyete ye ibarirwa ku gishoro cy’agera muri miliyoni 100 Frw.

Yagize ati: “Nagerageje gutoroka Iwawa kabiri ntazi ko ari ho nagombaga kubonera ubuzima bushya kandi bwiyubashye … Birambabaza iyo numvise abantu bita Iwawa gereza. Niho navukiye ubwa kabiri, kimwe n’abandi benshi. Ni ikigo cy’inzozi ku buzima bushya, aho ubuzima buhinduka ukikuraho igisuzuguriro cyo kunywa ibiyobyabwenge ukagera kuri champagne nk’abandi babashije kwiteza imbere.”

Kimwe na Munderere, Jean Marie Vianney Muhawenimana, warangije Iwawa mu myaka ine ishize, uyu munsi afite ishuri ryigisha ubudozi i Nyakariro, mu Karere ka Rwamagana.

Kugeza ubu amaze guhugura byibuze urubyiruko rugera kuri 20 mu budozi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Maputo aganiriza abaturage (Amafoto)

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Mozambique, yatembereye Umurwa mukuru w’icyo gihugu, Maputo, ndetse asura isoko riri hafi y’inyanja, aganira n’abaturage. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yasuye ibi bice bitandukanye aherekejwe na mugenzi we Philippe Nyusi, ndetse aganiriza abaturage ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique. Perezida Kagame yageze i Maputo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, yakirwa na Perezida Filipe Nyusi, […]

todayOctober 28, 2022 96

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%