Inkuru Nyamukuru

Niyo Bosco yatandukanye na Irene Mulindahabi wamufashaga mu muziki

todayOctober 29, 2022 126

Background
share close

Mu ibaruwa umuhanzi Niyo Bosco yandikiye sosiyete MI Empire yakoranaga na yo asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gutandukana na Mulindahabi Iréné bari bamaze igihe bakorana, zirimo kuba hari amafaranga bumvikanye adahabwa.

Niyo Bosco, yasezeye muri MI Empire ya Irene Mulindahabi

Ibyo Niyo Bosco ashinja MI Empire ni ukuba batamukorera ibihangano nk’uko biri mu masezerano, ikindi avuga ni uko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by’amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo na You Tube.

Asezeye nyuma yiminsi amaze yandika ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko atishimiye imikoranire ye na MIE.

Mu ibaruwa yagize ati “Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane”.

Uyu ni umuhanzi umaze kwandikira indirimbo abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda, impano ye ikaba idashidikanywaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Gatabazi yakanguriye abanyuze mu bigo ngororamuco kuba umusemburo w’impinduka ku rubyiruko

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Ukwakira, Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye ibiganiro byahuje urubyiruko ruhagarariye abanyuze mu bigo ngororamuco rwitwa ‘Imboni z’Impinduka’ rugera kuri 300 ruturutse mu turere twose tw’igihugu. Iyi nama yateguwe mu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’Igororamuco (NRS), mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo gahunda zo gufasha urubyiruko rw’abanyuze mu bigo ngororamuco gusubira mu buzima busanzwe […]

todayOctober 29, 2022 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%