Inkuru Nyamukuru

Abo kuhira bidashoboka Leta izabaha ibiribwa – RAB

todayOctober 31, 2022 264

Background
share close

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, arizeza ibiribwa abaturage badafite icyizere cyo kuzabona umusaruro, bitewe n’imvura yabuze hamwe na hamwe mu Gihugu.

Henshi nta musaruro biteze kubera ibura ry’imvura

Agace ka Afurika u Rwanda ruherereyemo gakomeje gutaka ibura ry’imvura y’umuhindo w’uyu mwaka, by’umwihariko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu abahinzi barimo kugaragaza ko babuze imvura, bigatuma imyaka bari bahinze yumira mu mirima.

Impuguke mu by’Ubukungu, Straton Habyarimana ndetse na Dr Karangwa, bateguje abantu ko hazabaho gukomeza kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa mu mwaka utaha wa 2023.

Habyarimana akomeza agira ati “Kugeza ubu iki gihembwe gisa n’icyapfuye, ntabwo abaturage biteze kuzasarura n’ubwo imvura yagwa ubu, kuko ibyangirika byamaze kwangirika, abantu bamwe Leta yagatangiye gutekereza uburyo izabatabara.”

Dr Karangwa avuga ko hirya no hino mu Gihugu aho imvura yabuze, abahinzi bakaba badafite uburyo bwo kuhira imyaka kandi nta handi bakura ibibatunga, Leta irimo kubashakira uburyo izabagoboka.

Ati “Wa muhinzi uvuga ngo ’ni aka karima konyine nari ntezeho amakiriro, nta mvura yaguyemo’, uwo muntu ntabwo Leta izamureka, izamuha ibyo kurya kuko ntabwo yamwuhirira hatagera amazi.”

Ati “Abo bose Leta ifite ubushobozi bwo kubagaburira nk’uko yagaburiye abaturage mu gihe cya Covid-19 turi muri Guma mu rugo. Hari aho kuhira bidashoboka na mba kandi hakaba hari izuba ryangiza imyaka, ntabwo Leta ishobora kubareka ngo basonze ireba.”

Dr Karangwa yabitangaje mu kiganiro yahaye Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, cyavugaga kuri gahunda yo kuhira imyaka muri iki gihe imvura igenda igabanuka.

Uyu muyobozi Mukuru wa RAB avuga ko ibi bishobora gutangira gukorwa mu kwezi k’Ukuboza 2022 no mu kwa mbere kwa 2023, ubwo utundi duce tw’Igihugu twabonye imvura tuzaba twejeje.

Dr Karangwa ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana ubwe, basaba abahinzi gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo kuhira no gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo ibiribwa bitazabura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

USA: Abagizwe abere ku cyaha cyo kwica Malcom X bagiye guhabwa impozamarira

Leta ya New York igiye guha impozamarira mu gushumbusha abagabo babiri bagizwe abere ku cyaha bashinjwaga cyo kwica Malcom X, umwirabura waharaniye uburenganzira bw’abirabura. Abo bagabo bashinjwe icyaha cyo kwica Malcom X mu mwaka wi 1965. Nyuma yo kugirwa abere bagiye gushumbushwa amafaranga y'impozamarira angana na miliyoni 36 z’amadolari y’amerika. Bivugwa ko umujyi wa New York izatanga miliyoni 26, naho Leta ya New York ikazatanga izindi miliyoni 10. Abo bagabo […]

todayOctober 31, 2022 97

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%