Umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Bivugwa ko abo bantu bazize umubyigano ukabije watumye babura umwuka. Mu bapfuye harimo n’abapolisi babiri.
Fally Ipupa ukunzwe na benshi muri Afurika no hanze ya Afurika yakoreye igitaramo i Kinshasa muri stade izwi nka ‘Stade des Martyrs’.
Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye, avuga ko izi mpfu zatewe n’umubyigano ukabije w’abashakaga kwinjira muri stade, dore ko polisi yari yahoze itera imyuka iryana mu maso kugira ngo itatanye abo bantu umubyigano ugabanuke.
Abinyujije kuri Facebook, Fally Ipupa yavuze ko yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’abo bantu, ndetse ko yihanganisha imiryango yose y’abantu bitabye Imana”.
Yakomeje avuga ko nta kindi yakora uretse kwifuriza irihuko ridashira abitabye Imana.
Minisitiri Daniel Aselo Okito, ufite umuco mu nshingano ze, ku cyumweru yatangaje ko anenga abateguye iki gitaramo.
Yagize ati “Ikosa ndarishyira ku bateguye iki gitaramo kuko aho bagishyize Martyrs’ stadium iherereye i Kinshasa, abantu bakiriye barenze ubushobozi bw’abo igomba kwakira”.
EdTech yagarutse, aho kuri iyi nshuro impuguke mu by’ikoranabuhanga n’abashakashatsi, baza kuganira ku buryo abakobwa bashobora guteza imbere imyigire yabo binyuze mu ikoranabuhanga. Igice cy’ikiganiro EdTech gitambuka kuri radiyo KT kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022, kiranagaruka ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, uba buri mwaka ku ya 11 Ukwakira. Uyu munsi mpuzamahanga ugamije gukangurira abantu kumenya ubusumbane bushingiye ku gitsina, abana b’abakobwa bahura nabwo ku isi. Kuri uwo […]
Post comments (0)