Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuru wa UN ku bibazo by’umutekano muke muri DRC

todayOctober 31, 2022 65

Background
share close

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022, avuga ko bemeranyije uburyo bwakemura ibazo by’umutekano binyuze mu kubahiriza inzira y’amahoro yagenwe n’ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda.

Yagize ati: “Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC. Uburyo bwo kuyahosha no gukemura ibibazo mu mahoro, bwubakiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse n’imbaraga mpuzamahanga.”

Perezida Kagame yavuze ko igisabwa kugeza ubu ari ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye na António Guterres, kibaye nyuma y’aho guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo wo kwirukana ambasaderi Vincent Karega.

Umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, wafashwe n’Inama Nkuru ya gisirikare yateranye kuri uyu wa Gatandatu iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ku wa Gatandatu i Kinshasa.

Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, mu gihe u Rwanda rubihakana ahubwo rukagaragaza ko ari ibibazo bwite by’imbere muri Congo.

Mu itangazo guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze igaruka ku kuba ibabajwe n’uko Leta ya Congo ikomeje kugira u Rwanda urwitwazo mu rwego rwo gukomeza guhunga ibibazo by’imiyoborere ndetse n’umutekano bikomeje kigariza iki gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Impanuka yahitanye babiri, bane barakomereka

Ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku muhanda uva ahazwi nko kwa Rwahama ugana ku Mushumba mwiza mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulaki ya RAE 539, babiri bahita bitaba Imana abandi bane barakomereka. Umuvugizi wa Polisi ishami rishizwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere,avuga ko iyi mapanuka yatewe n’uko […]

todayOctober 31, 2022 194

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%