Leta ya Amerika yasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugasubira inyuma ukava mu birindiro byawo, no kubahiriza igikorwa cya leta cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.
M23 imaze gufata igice cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo Rutshuru – umujyi mukuru w’iyi teritwari – Kiwanja ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace.
Itangazo ry’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika rivuga ko icyo gihugu “cyamagana bikomeye kongera kubura imirwano kwa M23, yateye ikomeje guhitana no gusiga inkomere z’abasivile n’abandi benshi bagahunga ingo zabo.
Gusa umutwe wa M23 wagiye usubiramo inshuro nyinshi ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira.
Leta ya Kinshasa, yita M23 umutwe w’iterabwoba, yahakanye ko nta biganiro izagirana n’uyu mutwe. Mu mirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yigaruriye ibindi bice muri teritwari ya Rutshuru yirukanye ingabo za leta. Ibi byashyize ku gitutu umujyi wa Goma usa n’aho ubu ariwo ugiye kugarizwa n’izi nyeshyamba, nk’uko BBC ibitangaza.
Amerika yasabye kandi abo bireba bose mu karere guhagarika guha ubufasha ubwo aribwo imitwe itandukanye yitwaje intwaro.
Post comments (0)