Inkuru Nyamukuru

Davido mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w’imyaka itatu

todayNovember 1, 2022 81

Background
share close

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhumgu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland.

Amakuru arambuye yerekeranye n’urupfu rwa Ifeanyi ntarajya ahagaragara kugeza ubu, cyane ko n’umuryango wa Davido utaragira icyo ubivugaho, n’ubwo inshuti ze za hafi na bamwe mu bo muryango we bagiye bamufata mu mugongo.

Icyakora amakuru ataremezwa avuga ko uyu muhungu w’imfura wa Davido yitabye imana ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, nyuma yo kurohama mu bwogero (piscine) yari ari kogeramo, mu rugo rwa Davido ahitwa ‘Banana Island’ i Lagos.

Ibinyamakuru birimo Punchng.com, byatangaje ko uyu mwana nyuma yo kumukura muri pisine bahise bamujyana ku bitaro biherereye mu gace ka Lekki, aho byemejwe n’abaganga ko yapfuye.

Ayo makuru y’urupfu rw’umuhungu wa Davido akimara kumenyekana, Abanya-Nigeria muri rusange ndetse n’abo mu ruganda rw’imyidagaduro bahise batangira kumwoherereza ubutumwa bw’akababaro bumwihanganisha.

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria Ayo Makun akaba n’inshuti ya hafi ya Davido, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye, avuga ko urupfu rw’umwana rutera agahinda katagereranywa.

Ati “Urupfu rw’umwana wa Davido ruteye agahinda cyane katagereranywa”.

Naho umunyamakuru w’icyamamare muri Nigeria, Daddy Freeze, wagiye kuri Instagram mu buryo bw’imbonankubone (Live), mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, yavuze ko umuntu ukunda iyo ahuye n’ibyago nawe bikubera umutwaro uremereye.

Efeanyi Adeleke, umuhungu wa Davido yitabye Imana hashize iminsi micye bamukoreye ibirori by’isabukuru y’imyaka itatu, yabaye tariki 20 Ukwakira 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bamporiki yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Bamporiki yagejeje ubujurire bwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo ku itariki 25 Ukwakira 2022, ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwamusabiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw ku […]

todayNovember 1, 2022 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%