Inkuru Nyamukuru

NYARUGENGE: Yafatanywe litiro 1,680 z’inzoga z’inkorano

todayNovember 1, 2022 47

Background
share close

Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kigali, bakoze umukwabu wo gushakisha no kwangiza inzoga z’inkorano.

Muri uwo mukwabu, hafashwe  litiro 1,680 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibikwangari, zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Irihamye Dany bakunze kwita Kazungu ufite imyaka 34 y’amavuko, mu mudugudu wa Nyabikoni mu Kagari ka Nyabugogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage bo mu mudugudu wa Nyabikoni ari bo batanze amakuru yatumye izi nzoga z’inkorano zifatwa.

Yagize ati:”Abaturage batanze amakuru bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Irihamye hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge zitwa ibikwangari kandi ko hakunze kugorobereza insoresore zivugwaho gukora urugomo n’ubujura. Hateguwe igikorwa cyo kuzifata, dusanga iwe mu rugo ingunguru eshanu zirimo litiro 1680 nyuma y’uko we yahise atoroka akimara kubona inzego z’umutekano, aracyarimo gushakishwa.”

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye zibasha gufatwa zikangizwa, ashishikariza buri wese kujya  atanga amakuru ku muntu uwo ariwe wese  wenga inzoga z’inkorano kandi buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.

Kalisa Musoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabugogo, yasobanuriye abaturage ububi n’ingaruka z’inzoga z’inkorano, zirimo kuba zangiza ubuzima  bw’umuntu uzinywa zikanateza  ubukene ku muryango we.

Yabashishikarije kwirinda kuzinywa, abazikora nabo abasaba gushora imari mu mishinga yemewe n’amategeko bakiteza imbere aho gushakishiriza mu bucuruzi bubujijwe kuko amaherezo babufatirwamo bukabateza igihombo kandi bagahanwa.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganwa n’ iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Patient Bizimana yasanze umugore we muri Amerika

Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira. Patient Bizimana yakiriwe n’umugore we muri Amerika Patient Bizimana yimukiye muri Amerika nyuma y’uko tariki ya 19 Ukuboza 2021 ari bwo yakoze ubukwe na Gentille, ndetse mu mpera za Nzeri muri uyu mwaka bibarutse imfura ya bo aho yavukiye muri Amerika kuko umugore yari yarasubiyeyo mu […]

todayNovember 1, 2022 78

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%