Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimye imirimo y’abagize EALA

todayNovember 1, 2022 68

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’abagize Inteka Ishinga Amategko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ashima imirimo bakoze mu myaka itanu bamaze.

Perezida Kagame yashimye imirimo y’abagize EALA

Perezida Kagame yashimye imirimo y’abagize EALA muri manda y’imyaka itanu irangiye, kuko yagize uruhare mu kunoza amategeko y’ibihugu bigize Umuryango wa EAC, n’uruhare iyo nteko yagize mu gutuma Afurika igera ku ntego yari yihaye, ijyanye no gushyiraho isoko rusange ryo ku Mugabane wa Afurika.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika kuri ubu, umubare munini w’abawutuye ari urubyiruko, ibyo ngo bikagaragaza ko ahazaza h’uwo mugabane hazaba hashingiye kuri urwo rubyiruko, bityo rero ko ibihugu bikwiye kongera ingengo y’imari bigenera imishinga iteza imbere urubyiruko, yaba ari ijyanye no kwihangira imirimo n’ibindi.

Ku bijyanye na zimwe mu mbogamizi zikiri mu Karere ku byerekeye ubuhahirane, Perezida Kagame yavuze ko ibyo bizakemurwa n’ubushake bwa politiki, bw’ibihugu bigize Umuryango wa EAC.

Inteko ya EALA iteraniye mu Rwanda guhera ku itariki 24 Ukwakira 2022, aho ikorera imirimo yayo mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ishyirwaho ry’iyo Nteko n’imikorere yayo, riteganya ko iteranira muri kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa EAC, Umukuru w’Igihugu Inteko yateraniyemo akageza ijambo ku bayigize.

Komisiyo ishinzwe amategeko muri EALA, ivuga ko bimwe mu bihugu bigize umuryango wa EAC byagenze gahoro mu kwemeza amwe mu masezerano, bituma imishinga ikomeye yagombaga guhuza ibihugu itagerwaho uko bikwiye.

Mu masezerano 22 ibihugu bigize EAC byashyizeho umukono, agera kuri 16 gusa ni yo yemejwe n’Inteko zishinga amategeko zo muri ibyo bihugu. Igihugu cya Tanzania, byagaragajwe ko kiri inyuma y’ibindi muri iyo gahunda, naho u Rwanda rukaba ruri ku isonga mu guhuza amategeko yo muri EAC n’akoreshwa imbere mu gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuraperi Takeoff wo mu itsinda Migos yishwe arashwe

Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston. Umuraperi Takeoff yishwe arashwe Urupfu rwa Takeoff rwatangajwe n’ikinyamakuru cya TMZ Hip Hop. Abashinzwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya benshi, batangarije ikinyamakuru TMZ ko iki gikorwa cy’urugomo cyabaye mu masaha y’igitondo, ari na bwo Polisi yahamagawe ibwirwa ko hari umuntu urasiwe mu kabari kitwa 810 […]

todayNovember 1, 2022 136

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%