Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ibibuga by’indege mu Rwanda, Emmanuel Gacinya, yatangaje ko impamvu uyu mwitozo wabereye ku kibuga cy’indege, ari ukugira ngo abantu bitoze uko bakwakira uwagaragaweho Ebola, igihe yaba avuye hanze y’Igihugu yinjiye mu Rwanda.
Ati “Uyu mwitozo ugamije gufasha abakozi bakorera hano, kubereka uburyo bakwita ku murwayi ugaragaweho na Ebola no kumenya uburyo bamufasha.”
Uyu mwitozo wakozwe herekanwa uburyo bwose bukoreshwa bwo gufasha uwaketsweho ibimenyetso bya Ebola, mu gihe yaba yageze mu ndege no gufasha abo bikekwa ko yaba yahuye nabo.
Gacinya avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana no gukumira icyorezo cya Ebola, cyakwirakwira mu baturage mu gihe haba hari uwagaragayeho ibimenyetso byayo, aturutse hanze y’Igihugu.
Akomeza avuga ko imyitozo nk’iyi ari ukwitegura guhangana n’icyorezo igihe cyaba cyageze mu Rwanda, kugira ngo buri wese abe azi uruhare rwe agomba gukora ngo afashe uwaketsweho Ebola, bityo amufashe guhabwa ubutabazi bw’ibanze mu gihe gikwiriye.
Uyu mwitozongiro n’umwe mu myitozo isanzwe ikorwa n’indege za gisivile ngo harebwe uburyo inzego zinyuranye zakwitwara mu gihe haba habaye ibihe bidasanzwe ku bibuga by’indege.
Post comments (0)