Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.
Umuraperi Takeoff yishwe arashwe
Urupfu rwa Takeoff rwatangajwe n’ikinyamakuru cya TMZ Hip Hop.
Abashinzwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya benshi, batangarije ikinyamakuru TMZ ko iki gikorwa cy’urugomo cyabaye mu masaha y’igitondo, ari na bwo Polisi yahamagawe ibwirwa ko hari umuntu urasiwe mu kabari kitwa 810 Billiards & Bowling gaherereye i Houston.
Amakuru avuga kandi ko uku kurasana kwabaye ubwo Takeoff na Quavo bariho bakina umukino wa ‘dice’, maze umuntu utahise amenyekana abamishamo amasasu ari na bwo Takeoff yahitaga araswa akahasiga ubuzima.
Takeoff yarashwe ari kumwe na Quavo babanaga mu itsinda Migos akaba na se wabo
Polisi yatangaje ko hari abandi bantu babiri barashwe aho bahise bajyanwa mu bitaro gusa ntibiramenyekana uko bamerewe kugeza ubu.
Amasaha make gusa mbere y’uko kurasana, Takeoff yasangije abamukurikira ifoto yari amaze kwifotoza.
Takeoff yabarizwaga mu itsinda Migos
Mu ijoro ryakeye, Quavo na we yari yashyizeho andi mashusho atwaye imodoka bari kuzenguruka muri Houston ari kumwe na Jas Prince, wizihizaga isabukuru ye.
Itsinda rya Migos ryari risanzwe rigizwe n’abasore batatu barimo Offset wari mubyara wa Takeoff, na Quavo wari se wabo.
Post comments (0)