Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Ndayishimiye, Alain-Diomède Nzeyimana, rivuga ko Umukuru w’u Burundi yaganiriye kuri telefone na bagenzi be ba EAC, ku bibazo by’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo n’uburyo byakemuka.
Iyi ntambara ikaba ihanganishije Ingabo za RD Congo (FARDC) n’Umutwe wa M23, kuva muri Werurwe uyu mwaka.Iryo tangazo rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe ko hategurwa inama yihutirwa, ihuza abakuriye ingabo mu bihugu bigize EAC, igakurikirwa n’indi y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Igihe izo nama zombi zizabera ntabwo cyatangajwe n’ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo, n’ubundi i Nairobi muri Kenya hari hateganyijwe gusubukura ibiganiro by’amahoro by’impande zihanganye muri RDC.
Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ari na ko ugenda usatira Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Rubavu mu Rwanda.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda. Barimo berekana uko basuzuma abavuye mu ndege Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ibibuga by’indege mu Rwanda, Emmanuel Gacinya, yatangaje ko impamvu uyu mwitozo wabereye ku kibuga cy’indege, ari ukugira ngo abantu bitoze uko […]
Post comments (0)