Amakuru atandukanye avuga ko mu ijoro ryo ku wa kabiri imodoka imwe y’ingabo za ONU muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatwitswe n’abaturage i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero 10 mu majyaruguru y’umujyi wa Goma.
MONUSCO ntacyo iratangaza ku itwika ry’izo modoka.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko umurongo w’imodoka za ONU watewe n’abaturage barakaye.
BBC itangaza ko uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU zarimo zigenda zasagariwe n’abaturage bari barakaye bagatwikamo ebyiri.
Ibi byabaye nyuma y’aho kuwa kabiri nimugoroba MONUSCO itangaje kuri Twitter ko yakoze irimo kuva i Rumangabo nyuma y’uko muri weekend ishize, inyeshyamba za M23 zafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, ari nacyo kinini muri ako gace k’imirwano muri Rutshuru.
MONUSCO yo ivuga ko igishishikajwe no gufatanya n’ingabo za FARDC kurinda abaturage, nyamara bo bakaba bakomeje kwerekana ko izo ngabo za ONU ntacyo zibafasha.
Ntiharamenyekana neza abatwitse imodoka za MONUSCO zari mu muhanda mugari werekeza i Goma uvuye mu gace k’imirwano na M23 ka Rutshuru mu ijoro ryo kuwa kabiri.
I Kanyaruchinya hari inkambi irimo abaturage babarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo mu turere twa Rutshuru bahunga imirwano ya FARDC na M23.
Nyuma y’iminsi ine iyi mirwano itangiye bushya tariki 20 Ukwakira ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryavuze ko abasivile barenga 23,000 bahise bava mu byabo.
Kuva icyo gihe kugeza ubu hari benshi bakomeje guhunga.
Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu karere ka Nyagatare, yafashe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Uwitwa Nisingizwe Maria ufite imyaka 28 y’amavuko, ni we wafatanywe ayo mabaro ubwo yari yayahishe mu murima we uri hafi y’urugo mu mudugudu wa Rwimiyaga, akagari ka Nyarupfubire mu […]
Post comments (0)