Inkuru Nyamukuru

Kenya yohereje Ingabo kujya kugarura amahoro muri RDC

todayNovember 2, 2022 209

Background
share close

Kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye umuhango wo kohereza abasirikare hafi 1.000 ba Kenya bagize ingabo z’akarere zigamije gufasha kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokrasi ya Congo (RDC).

Perezida William Ruto agaragarizwa imodoka zizakoreshwa n’Ingabo za Kenya muri ubwo butumwa

Repubulika ya Demokarasi ya imaze imyaka myinshi ihungabanyirizwa umutekano n’imitwe yitwaje intwaro na cyane cyane mu burasirazuba bushyira amajyaruguru.

Umwe muri iyo mitwe ni M23 aho muri aya mezi make ashize wigaruriye igice kitari gito cya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru harimo n’umujyi wa Bunagana ku mupaka Congo ihana imbibi na Uganda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yafashe umurwa mukuru wa Rutshuru, Kiwanja n’inkambi ya gisirikare ya Rumangabo.

Ageza ijambo kuri batayo y’ingabo za Kenya igiye koherezwa muri Congo, prezida wa Kenya Willian Ruto yavuze ko imitwe yitwaje intwaro n’abandi yise abakora ibikorwa by’iterabwoba badashobora kwemererwa kubuza akarere kugere kw’iterambere.

Ingabo za Kenya zigiye kugarura amahoro muri RDC

Izo ngabo zoherejwe hisunzwe amasezerano yemeranyijweho mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu rwego rwo gufasha guhagarika ibitero by’umutwe wa M23.

Izo ngabo za Kenya zisanzeyo iz’u Burundi zamaze kugerayo, hamwe n’izizava muri Sudan y’Epfo na Uganda.Ingabo z’Uburundi ziri mu ntara ya Kivu y’Epfo mu gihe iza Kenya nazo zizaba zifite ikicaro gikuru mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, ari nayo imaze amezi irangwamo intambara ikaze hagati y’ingabo za leta n’iza M23.

Igikorwa cya mbere cy’izo ngabo za Kenya kizaba ari ukugaruza umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 mu kwezi Kanama.

Ntihatangajwe umunsi nyirizina izo ngabo zizagererayo n’igihe zizamara muri ubwo butumwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abarimu gutanga ubumenyi buherekejwe n’uburere

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, witabiriye ibirori by’umunsi wa mwarimu wizihijwe tariki 02 Ukwakira 2022 muri BK Arena, yasabye abarimu gutanga uburezi n’uburere kuko ari byo bituma abanyuze imbere ye bavamo abantu bahamye. Mu ijambo rye, yavuze ko ari umwanya mwiza wo gushimira mwarimu uruhare agira mu iterambere ry’Igihugu mu byiciro byose bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ndetse n’ubuyobozi. Ati “Abo turimo, ibyo dukora byose tubikesha mwarimu kuko ari […]

todayNovember 2, 2022 122

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%