Inkuru Nyamukuru

NYAGATARE: Yafatanywe amabaro atatu y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu buryo bwa Magendu

todayNovember 2, 2022 75

Background
share close

Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu karere ka Nyagatare, yafashe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Uwitwa Nisingizwe Maria ufite imyaka 28 y’amavuko, ni we wafatanywe ayo mabaro ubwo yari yayahishe mu murima we uri hafi y’urugo mu mudugudu wa Rwimiyaga, akagari ka Nyarupfubire mu murenge wa Rwimiyaga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iyi myenda yafashwe ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage batuye muri uriya mudugudu.

Yagize ati:” Twahawe amakuru n’abaturage bavuga ko hari amabaro y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu mu rukerera kandi ko abitse mu rugo rwa Nisingizwe. Hakozwe ibikorwa byo gusaka iwe, magendu ingana n’amabaro atatu y’imyenda ya caguwa iza kuboneka aho yari yayihishe mu murima w’amasaka uri hafi y’urugo rwe akaba yari yarengejeho ibyatsi hejuru. Yahise afatwa n’amabaro yose uko ari atatu ashyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyagatare.”

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba abantu kwirinda magendu n’ubundi bucuruzi bunyuranyije n’amategeko, kuko budindiza ubukungu bw’igihugu, bityo bikagira n’ingaruka no ku iterambere ry’umuturage.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muri uku kwezi imvura izaba nke i Burasirazuba no mu Mayaga – Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022 ibice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mayaga mu Majyepfo, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa mu mezi y’Ugushyingo. Meteo ivuga ko muri uku kwezi mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero (mm) 50 na 250, ikaba iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi k’Ugushyingo mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyarugru. Ni mu gihe ibice […]

todayNovember 2, 2022 134

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%