Umuhanzikazi Taylor Swift yanditse amateka adasanzwe yo kuba umuhanzi wa mbere ufite indirimbo 10 zikunzwe ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Billboard Hot 100’.
Indirimbo 10 za Taylor Swift zihariye imyanya 10 ya mbere kuri Billboard Hot 100Aka gahigo yagakuyeho umuhanzi Drake, wari warakoze amateka nk’ayo, dore ko muri Nzeri ya 2021 yagize indirimbo icyenda mu icumi za mbere kuri urwo rutonde rwa Billboard Hot 100.
Imbonerahamwe ya Swift yiganje bitewe na alubumu ye iheruka yise ‘Midnights’, iriho indirimbo 20, yagurishijwe cyane muri uyu mwaka wa 2022.
Uyu mugore w’imyaka 32 uretse ako gahigo yashyizeho, imwe mu ndirimbo ze yitwa ‘Anti-Hero’, kugeza ubu na yo iri gukora amateka ku rubuga rwa ‘Tik Tok’.
Indirimbo za Taylor Swift zigera kuri 13 za album Midnights zigaragara mu ndirimbo 15 za mbere, mu gihe ‘Unholy’ ya Sam Smith iza ku mwanya wa 11 na ‘Bad Habis’ ya Steve Lacy ikaza ku mwanya wa 12.
Izindi ndirimbo za Taylor Swift zisigaye zigera kuri zirindwi ziri hagati y’umwanya wa 20 na 45.
Uretse kuba Album ya Taylor Swift yakoze amateka kuri ‘Billboard Hot 100’, kugeza ubu ni na yo ifatwa nka Album imaze kugurishwa cyane muri 2022 nyuma y’igihe gito igiye hanze.
Amakuru atandukanye avuga ko mu ijoro ryo ku wa kabiri imodoka imwe y’ingabo za ONU muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatwitswe n’abaturage i Kanyaruchinya mu ntera ya kilometero 10 mu majyaruguru y'umujyi wa Goma. MONUSCO ntacyo iratangaza ku itwika ry’izo modoka. Ibinyamakuru byo muri DR Congo bivuga ko umurongo w'imodoka za ONU watewe n’abaturage barakaye. BBC itangaza ko uruhererekane rw’imodoka z’ingabo za ONU zarimo zigenda zasagariwe n’abaturage bari barakaye […]
Post comments (0)