Nyuma yo gushakana bakamarana igihe kinini batarabyara, umugore wo muri Kenya witwa Nerimima Juma yabwiye umugabo we witwa Asanasi Mulingomusindi ngo ashake umugore wa kabiri, kugira ngo babyarane.
Uwo mugabo yumvise inama umugore we yari amugiriye, maze ashaka umugore wa kabiri witwa Lydia. Uwo Lydia akigera mu rugo rwa Asanasi ntibyatinze, abyara umwana wa mbere, ariko bikavugwa ko yanazanye umugisha muri uwo muryango kuko na mukeba we Nerimima yahise asama inda abyara umwana wa mbere.
Nerimima na Asanasi ngo babanye imyaka itari mikeya nta bana barabona nyuma umugore abona akwiye kugira uruhare mu gushaka umwanzuro w’icyo kibazo, nk’uko yabisobanuye, ubwo yaganiraga n’itangazamukuru aho muri Kenya.
Asanasi avuga ko yatangajwe cyane n’iyo nama umugore we yamugiriye kuko yumvaga ari inama idasanzwe muri sosiyete akomokamo aho muri Kenya kuko bidakunze kubaho gushaka abagore benshi.
Gusa n’ubwo byari bimeze bityo, Asanasi yumviye inama y’umugore we ashaka undi mugore (Lydia), koko bigenda neza ahita abyara, ariko na Nerimima, umugore wa mbere wa Asanasi, ahita abona urubyaro, kugeza ubu ngo abyaye karindwi.
Mu byishimo byinshi, Asanasi yagize ati, “Ubu umugore wa kabiri wanjye afite abana batanu(5), mu gihe uwa mbere afite abana barindwi (7), bivuze ko uwo mugore wa kabiri yazanye amahirwe yatumye n’umugore wa mbere abona urubyaro”.
Uwo mugabo atangaza ko ubu afite gahunda yo kuzashaka umugore wa gatatu mu gihe cya vuba, kandi abagore be bombi ngo nta kibazo babifiteho kuko babyemeranyijweho.
Perezida Paul ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yakiriye Peter Gerber Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, Kompanyi y’indege yo mu Bubiligi, na Christina Foerster, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Lufthansa, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Budage. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi, byagarutse ku kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda. Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest. […]
Post comments (0)