Inkuru Nyamukuru

Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF bumvikanye ku masezerano yo guhagarika intambara

todayNovember 3, 2022 65

Background
share close

Impande zihanganye mu ntambara irimo kubera mu ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru ya Ethiopia, ku wa gatatu zumvikanye ku masezerano agamije guhagarika intambara, nyuma y’imisi mu biganiro byaberaga ku murwa mukuru wa politike wa Afurika y’Epfo, Pretoria.

Ni intambwe ikomeye cyane mu myaka ibiri iyi ntambara imaze ibera muri iyo ntara, aho yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi, ikura mu byabo ama miliyoni n’ama miliyoni, abandi ibihumbi amagana bakaba bugarijwe n’inzara.

Olusegun Obasanjo, wahoze ari prezida wa Nigeria, ni we wayoboye wahawe inshingano nk’umuhuza w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu biganiro hagati ya Reta ya Ethiopia n’abahagarariye umutwe wa TPLF wo mu ntara ya Tigray mu Majyaruguru y’Igihugu.

Aya masezerano yagezweho n’izo mpande zombi azakurikiranwa n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika.

Yashimye kandi iyo ntambwe yagezweho, avuga ko ari igisubizo cy’abanyafurika ku bibazo bya Afurika.

Redwan Hussein, uhagarariye leta ya Ethiopia, akaba ari n’umujyanama wa Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, ku bibazo bijyanye n’umutekano, yatangaje ko impande zose zigomba kubahiriza neza amasezerano yagezweho ku wa gatatu.

Getachew Reda, umuvugizi wa TPLF, yavuze ku bwicanyi bukabije bwabereye muri iyo ntara n’ibyasenywe n’intambara. Yatangaje kandi ko yizeye ko impande zombi zizubahiriza ibyo ziyemeje mu masezerao yo kuri uwo munsi.

Ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye byatangiye tariki 25 Ukwakira 2022, ku murwa mukuru wa politike wa Afurika y’Epfo, Pretoria.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya yohereje Ingabo kujya kugarura amahoro muri RDC

Kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye umuhango wo kohereza abasirikare hafi 1.000 ba Kenya bagize ingabo z’akarere zigamije gufasha kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokrasi ya Congo (RDC). Perezida William Ruto agaragarizwa imodoka zizakoreshwa n'Ingabo za Kenya muri ubwo butumwa Repubulika ya Demokarasi ya imaze imyaka myinshi ihungabanyirizwa umutekano n'imitwe yitwaje intwaro na cyane cyane mu burasirazuba bushyira amajyaruguru. Umwe muri iyo mitwe ni M23 aho muri aya mezi make […]

todayNovember 2, 2022 209

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%