Umuhanzikazi Mariah Carey ntakiri kuregwa kurengera uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano (copyright) ku ndirimbo ye yakunzwe cyane ‘All I Want for Christmas is You’, nyuma yuko ku wa mbere umuhanzi Andy Stone ukora injyana ya country akuyeho ikirego cye.
Stone, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo yari yareze uwo muhanzi wo mu njyana ya pop.
Stone yari yamureze avuga ko we ari mu banditse amagambo agize indirimbo ifite izina nk’iryo, imyaka itanu mbere yuko Carey asohora indirimbo ye. Yabwiye urukiko kandi ko azakuraho dosiye y’uru rubanza, ariko mu rwego rw’amategeko ashobora kongera agashinga urubanza kuri iyi dosiye.
‘All I Want for Christmas is You’, indirimbo ya Mriah Carey benshi baba bayifite ku rutonde rw’izo kumva ku munsi mukuru wa Noheli, ni imwe mu ndirimbo ifatwa nk’iyibihe byose muzicurangwa kuri Noheli.
Stone, ufite izina ry’ubuhanzi rya Vince Vance mu itsinda ry’umuziki ‘Vince Vance and the Valiants’, mbere yari yatanze ikirego mu rukiko rwo ku rwego rwa leta rwo mu mujyi wa New Orleans muri leta ya Louisiana muri Amerika. Ni na ho yagejeje inyandiko mu rukiko yo gukuraho dosiye y’ikirego cye.
Ibinyamakuru boityandukanye birimo People na BBC bitangaza ko Stone yari arimo gusaba indishyi itari munsi ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika asaga miliyari 21 mu mafaranga y’u Rwanda.
Nubwoizi ndirimbo zihuriye ku izina, ariko ziratandukanye mu muziki wazo, gusa Stone yavuze ko Mariah Carey atamusabye uruhushya rwo gukoresha izina ry’iyo ndirimbo kandi ko yabonye inyungu atabikwiye kubera iryo zina.
Kuva yagaragara kuri album ‘Merry Christmas’, mu mwaka wa 1994, iyo ndirimbo mu bihugu byinshi yakomeje kuza imbere mu zikunzwe zijyanye na Noheli.
Kugeza mu mwaka wa 2017, amakuru avuga ko yari imaze kwinjiriza Mariah Carey arenga miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 64 mu mafaranga y’u Rwanda, avuye mu bakodesha uburenganzira bwo kuyicuranga.
Iyi ndirimbo kandi imaze gucurangwa inshuro zirenga miliyari imwe ku rubuga rwa Spotify.
Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo yizihije isabukuru y’imyaka 122 imaze ishinzwe. Antoine Cardinal Kambanda ni we watuye igitambo cya misa Ni ibirori byitabiriwe na Arikiyepesikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Cardinal Kambanda, ari na we watuye igitambo cya misa cyabanjirije ibi birori. Ni umunsi kandi wahuriranye n’Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose wizihizwa tariki ya mbere Ugushyingo buri mwaka, […]
Post comments (0)