Inkuru Nyamukuru

Musenyeri wa Anglican i Byumba yarokotse impanuka

todayNovember 3, 2022 1111

Background
share close

Umushumba w’Itorero Anglican mu Rwanda (EAR) muri Diyosezi ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka, ku bw’amahirwe arayirokoka.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ugushyingo 2022, mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.

Imodoka ya Musenyeri Ngendahayo yakoze impanuka iracuranguka nyuma yo gusekura umukingo, ubwo we n’umuntu umwe bari kumwe muri yo baturukaga i Kigali berekeza mu Karere ka Gicumbi.

Imbuga nkoranyambaga z’inshuti za Musenyeri Ngendahayo zivuga ko impanuka yabaye ubwo bari bageze mu gasantere ka Rukomo muri ako Karere ka Gicumbi.

Musenyeri Ngendahayo n’uwo bari kumwe bombi bavuyemo badakomeretse bikomeye ndetse bahita bataha, n’ubwo imodoka yo yangiritse cyane.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abajura bibye muri Kiliziya ibintu by’asaga miliyoni

Abantu bataramenyekana binjiye muri Santarali Gakenke ya Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2022, batwara ibikoresho by’umuziki ndetse n’ibikoreshwa mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya, basiga banafunguye Taberenakuro (Tabernacle). Santarari ya Gakenke yibwe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro, Twizeyimana Edouard, yatangarije KigaliToday ko inkuru yo kwibwa muri iyi Santarari, bijya kumenyekana byaturutse ku bakirisitu bari baciye hafi ya Kiriziya, babona irafunguye bahita […]

todayNovember 3, 2022 300

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%