Inkuru Nyamukuru

NYAGATARE: Batatu bafatanywe ibilo 509 bya magendu y’imyenda ya caguwa

todayNovember 3, 2022 55

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku wa Gatatu, tariki ya 2 Ugushyingo, ryafashe abantu batatu bari batwaye mu modoka y’uruganda rukora rukanacuruza inzoga za likeri, imifuka 9 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 509 yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Abafashwe ni uwitwa Nsengiyumva Bosco w’imyaka 45, wari utwaye imodoka, Mukakayonde Scovia w’imyaka 37, bombi basanzwe ari abakozi b’uruganda n’Uzamukunda Berine ufite imyaka 40 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’abaturage ahagana ku isaha ya saa yine za mu gitondo, ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Minibus ifite nimero RAB 987A ihagurutse mu murenge wa Rwempasha yerekeza mu Mujyi wa Nyagatare ipakiye magendu y’imyenda ya caguwa.”

Yakomeje agira ati: “Polisi yahise itegura igikorwa cyo kuyifata, hashyirwa bariyeri mu mudugudu wa Nyagatare II, ihageze abapolisi barayisaka basangamo imifuka 9 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 509 bari binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu, hejuru bakaba bari batwikirijeho amakarito 65 arimo inzoga za likeri bagamije guhisha magendu y’imyenda. Bose uko ari batatu bahise bafatwa, imyenda nayo ihita ishyikirizwa Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyagatare.”

Bakimara gufatwa, Uzamukunda yiyemereye ko ari we nyir’imyenda ya caguwa yafashwe, avuga ko yari yifashishije iriya modoka kugira ngo abashe kuyigeza mu Mujyi wa Kigali ari naho yari kuyicururiza, avuga kandi ko yinjijwe mu Rwanda iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda mu buryo bwa magendu.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije abapolisi gufata iyi magendu y’imyenda, aburira abinjiza ibicuruzwa rwihishwa bagamije kunyereza imisoro n’abinjiza mu gihugu ibitemewe ko batazihanganirwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mariah Carey yakuriweho ikirego ku ndirimbo izwi cyane kuri Noheli

Umuhanzikazi Mariah Carey ntakiri kuregwa kurengera uburenganzira bw'umuhanzi ku gihangano (copyright) ku ndirimbo ye yakunzwe cyane 'All I Want for Christmas is You', nyuma yuko ku wa mbere umuhanzi Andy Stone ukora injyana ya country akuyeho ikirego cye. Stone, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo yari yareze uwo muhanzi wo mu njyana ya pop. Stone yari yamureze avuga ko we ari mu banditse amagambo […]

todayNovember 3, 2022 120

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%