Inkuru Nyamukuru

Ian Kagame yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda

todayNovember 4, 2022 76

Background
share close

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, ari muri 568 barahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo ya gisirikare yari imaze igihe ibera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, umuhango uba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.

Ian Kagame

Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Mbere yo kujya mu gisirikare, yari yaranasoje amasomo mu 2019 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, akaba yarize muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Indirimbo ‘Know You’ yantwaye imyaka itatu – Umuhanzi LADIPOE

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Ladipo Eso, umaze kwamamara ku rwego rw’isi ku izina rya LADIPOE yavuze ko indirimbo ye yitwa ‘Know you’ yakoranye na Simi yamutwaye imyaka itatu kugirango ijye hanze. LADIPOE yaje gutaramira mu Rwanda Uyu musore w’imyaka 30, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yaje kumenyekanisha ibihangano bye bishya ndetse no gusabana n’abakunzi be mu Rwanda ndetse akanabataramira. LADIPOE ubwo yari yakiriwe kuri KT Radio mu […]

todayNovember 4, 2022 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%