Inkuru Nyamukuru

Inzovu yari ikuze kurusha izindi muri Afurika yarapfuye

todayNovember 4, 2022 89

Background
share close

Inzovu yitwaga Dida yabaga muri Pariki ya Tsavo muri Kenya, bivugwa ko ari yo yari ikuze kurusha izindi zose muri Afurika, yarapfuye ifite imyaka 65 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki.

Dida

Amafoto y’amagufa yayo yabonetse hagati muri pariki, agaragaza ko hashize amezi runaka ipfuye, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo Pariki bubinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Umuyobozi bw’ishyirahamwe ryita ku nyamaswa zo mu gasozi muri Kenya (KWS), bwatangaje ko Dida yazize izabukuru kuko yari ifite imyaka iri hagati ya 60-65.

KWS yahakanye amakuru yari yatangajwe ko Dida yaba yarishwe n’ibibazo by’amapfa akabije byugarije Kenya muri iki gihe, kuko atuma inyamaswa zibura amazi ahagije n’ibyo kurya, rimwe na rimwe zikanapfa.

Mu rwego rwo kunamira Dida, KWS yagize ati “Mu by’ukuri Dida yari umubyeyi mukuru wa Tsavo, yari izi ubwenge cyane…., yabaye imfashanyingisho mu mafilimi atandukanye ndetse inakurura abakerarugendo”.

Iti “Dida izibukirwa ku byiza byinshi…, bitewe n’amasomo abayirebye bize, bijyanye n’uko yafataga imyanzuro irimo ubushishozi bwinshi. Inzovu ntijya yibagirwa”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ian Kagame yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, ari muri 568 barahiriye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo ya gisirikare yari imaze igihe ibera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, umuhango uba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022. Ian Kagame Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya […]

todayNovember 4, 2022 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%