Inkuru Nyamukuru

Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bari mu bitabiriye ibirori bya Ian Kagame

todayNovember 4, 2022 570

Background
share close

Ababyeyi barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, bagiye gushyigikira abana babo binjiye mu Gisirikare cy’u Rwanda nk’aba Sous-Officiers kuri uyu Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022.

Madamu Jeannette Kagame yagiye gushyigikira Ian Kagame uri mu bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda(RDF).

Ibirori byo gutanga ipeti rya Sous-Lieutenant ku basore n’inkumi 568 byabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Kigo cya Gako mu Karere ka Bugesera.

Abagize umuryango w’Umukuru w’Igihugu bari bagiye gushyigikira Ian Kagame, barimo Madame Jeannette Kagame, Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bashakanye, ndetse n’umwana wabo.

Ian Kagame usoje amasomo n’imyitozo by’Igisirikare cy’u Rwanda yari aherutse no gusoza andi mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, akaba yarahaherewe ipeti rya Sous Lieutenant.

Mbere yo kujya mu gisirikare, Ian Kagame yari arangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu mu mwaka wa 2019 muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Itsinda rya Major League DJs ryijeje gususurutsa abitabira igitaramo ‘Amapiano To The World’

Major League DJs itsinda rigezweho mu kuvanga umuziki na wo ugezweho wa ‘Amapiano’ bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Amapiano To The World’ kibera muri BK Arena. Iki gitaramo aba basore babiri bagitumiwemo barataramira abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, mu kabyiniro karuta utundi kari bwubakwe muri BK Arena, kiswe 17th Avenue Popup Night Club. Major League DJs, ni itsinda ry’abasore babiri b’impanga ari bo Banele Mbere na […]

todayNovember 4, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%