Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568

todayNovember 4, 2022 90

Background
share close

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu by’amahanga, umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568 (Ifoto: RBA)

Ni abasirikare bari mu byiciro bitatu bitandukanye, birimo abamaze igihe cy’imyaka ine bahabwa inyigisho za gisirikare ndetse n’amasomo asanzwe, abamaze igihe cy’umwaka ndetse n’abandi bayarangije mu bihugu bitandukanye by’amahanga.

Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015 hamwe n’andi mategeko, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye abasore n’inkumi 568 ipeti rya Sous Lieutenant.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yababwiye ko inshingano za mbere z’Ingabo z’Igihugu atari ugushoza intambara, ahubwo ari ukurinda Igihugu n’abagituye bose.

Yagize ati “Kujya muri uyu mwuga ni ukurinda u Rwanda, Igihugu n’abagituye bose, ndetse n’amajyambere tuganamo twubaka, ni cyo bivuze, niho duhera. Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo z’Igihugu muri uyu mwuga ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma, n’ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, amajyambere, iyo ibyo bindi bihungabanyijwe n’intambara ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza, ni cyo navuze ko biza hanyuma”.

Akomeza agira ati “Twe rero mu myumvire yacu, y’Igihugu, iy’abari muri uyu mwuga w’Ingabo zirinda Igihugu, aho niho duhera, duhera twubaka, twiyubaka, kurinda ibyo byose Igihugu kigeraho, bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo aribyo”.

Iyi ngo niyo mpamvu abinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bigishwa amasomo atandukanye y’ubumenyi, arimo ikoranabuhanga ndetse n’ubundi bumenyi bufasha mu kubaka igihugu, ari naho Perezida Paul Kagame yahereye asaba abifuza ndetse n’abashishikarizwa kujya muri izo ngabo, kumva ko bagiye ahantu hatanga ubumenyi butandukanye.

Yagize ati “Abaza mu ngabo z’u Rwanda, abifuza kujyamo cyangwa abo dushishikariza kuzijyamo, bakwiye kumva ko baje ahantu batanga ubumenyi butandukanye harimo no kurinda Igihugu mu byo twubaka, ndetse ubwo bumenyi bukoreshwa aho ari ho hose, mu Rwanda Igihugu cyacu, bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n’ibihugu by’inshuti, kugira ngo ibyo duharanira kugeraho, nabo kandi baba bifuza n’iyo byaba bitandukanye, ariko ibyo baharanira kugeraho tugafatanya nabo kugira ngo babigereho”.

Uretse abasirikare 24 bari mu bahawe ipeti rya Sous Lieutenant, harimo n’ab’igitsina gore 53. Muri uyu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera mu kigo cya gisirikare cya Gako, hanahembwe abasirikare bahize abandi mu masomo yabo, aho Officer Cadet Justus Rutishisha ari we wahize abandi mu byiciro byose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Equatorial Guinea: Perezida Nguema umaze imyaka 43 ku butegetsi agiye guhatanira manda ya 6

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ku butegetsi muri Guinée Equatoriale kuwa kane yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatandatu.   Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yagiye ku butegetsi ari umusirikare w'imyaka 37 Obiang Nguema w’imyaka 80 yagiye ku butegetsi mu 1979 asimbuye Francisco Macias Nguema wagejeje iki gihugu ku bwigenge ariko ubutegetsi bwe bukabaho guhunga gukomeye n’ubwicanyi.   Obiang Nguema wari umwofisiye mu ngabo yafashe ubutegetsi ku ngufu […]

todayNovember 4, 2022 100

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%