Inkuru Nyamukuru

Irani yashyize yemera ko drone yahaye u Burusiya zakoreshejwe mu kugaba ibitero muri Ukraine

todayNovember 5, 2022 77

Background
share close

Bwa mbere, Irani yemeye ko yohereje utudege tw’intambara tutagira abapilote mu Burusiya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Hossein Amir Abdollahian, yemeye ko igihugu cye cyahaye drone u Burusiya, asobanura ko izoherejwe zose zoherejweyo mbere y’intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

Yabwiye Abanyamakuru ku murwa mukuru Tehran ati: “Twatanze drone nkeya amezi make mbere y’uko intambara itangira.” Gusa ntiyigeze avuga imibare nyayo yizo ndege Irani yahaye u Burusiya.

Ibihugu by’amahanga ndetse n’Umuryango w’Abibumbye UN, byari bimaze iminsi bishinja Irani ko drone yatanze mu Burusiya, ziri mu zagabye ibitero mu bice bitandukanye.

Irani yo yari yakomeje kwamaganira kure ibyo birego isobanura ko ntaho ibogamiye mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Ukraine na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba byo nyamara byemeza ko bifite ibimenyetso simusiga birimo n’ibisigazwa by’izo drone zahanuwe, bigaragaza neza ko zakorewe muri Irani.

Amerika n’abayishyigikiye mu kanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi bari basabye Umunyamabanga Mukuru wa UN Antonio Guteress gukora iperereza rigamije kumenya niba hari ibitero u Burusiya bwagabye ku basivile bwifashishije drone za Irani.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya akamaro ko kurira

Burya kurira ngo bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu n’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira, ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda. Ni mu gihe abamaze gusobanukirwa n’akamaro kabyo, hatabayeho ivangura ryaba irishingiye ku myaka cyangwa ku gitsina, nko mu Buyapani, ubu hasigaye hagezweho ibyo bise “crying clubs”, aho abantu bahurira bakarira, babifashijwemo no kuba bareba amashusho ateye agahinda. Gusa uko umuntu arira kose cyangwa se […]

todayNovember 5, 2022 320

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%