Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: Abatwara moto basabwe gushyira imbere umutekano

todayNovember 5, 2022 87

Background
share close

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, basabwe gushyira imbere umutekano bakorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Karega, yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo, mu nama yahurije hamwe abamotari 400 bakorera mu murenge wa Gisenyi.

SP Karega yabibukije ko bagomba kutarebera ibyahungabanya umutekano, ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Hari bamwe muri mwe bakorana n’abakora ubucuruzi bwa magendu, abacuruza ibiyobyabwenge n’abajura ndetse bamwe bamaze gufatwa bagezwa mu butabera. Igihe ni iki rero ko muhitamo neza mugaca ukubiri no gutwara abanyabyaha cyangwa ibicuruzwa bya magendu ahubwo mugatanga amakuru.”

Yakomeje abibutsa kandi ko igihe bahagaritswe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ko bagomba kubyubahiriza bakitondera amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka n’ingaruka zazo zirimo no gutakaza ubuzima.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Irani yashyize yemera ko drone yahaye u Burusiya zakoreshejwe mu kugaba ibitero muri Ukraine

Bwa mbere, Irani yemeye ko yohereje utudege tw’intambara tutagira abapilote mu Burusiya. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Iran, Hossein Amir Abdollahian, yemeye ko igihugu cye cyahaye drone u Burusiya, asobanura ko izoherejwe zose zoherejweyo mbere y’intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine. Yabwiye Abanyamakuru ku murwa mukuru Tehran ati: “Twatanze drone nkeya amezi make mbere y’uko intambara itangira.” Gusa ntiyigeze avuga imibare nyayo yizo ndege Irani yahaye u Burusiya. Ibihugu by'amahanga ndetse […]

todayNovember 5, 2022 77

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%