Urugo rwa Yankurije Jeannette na Bigenimana Richard ruherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku wa gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, rwabaye urugo rwujuje umubare w’ingo Miliyoni ebyiri zimaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.
Uru rugo rwujuje umubare w’ingo Miliyoni ebyiri zimaze guhabwa amashanyarazi
Aha batuye ni na ho habereye ibirori byo kwishimira iyo ntambwe imaze kugezwaho mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi nk’inkingi ikomeye mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), Ron Weiss, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye babafashije kugira ngo icyo gikorwa cyo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo Miliyoni ebyiri kigerweho. Yagaragaje ariko ko hakiri urugendo rwo kugeza amashanyarazi ku zindi ngo zitarayabona.
Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), Ron Weiss
Kongera umubare w’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda, bijyanye n’intego ya Guverinoma yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024. Kuva mu mwaka wa 2000 kugera ubu, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% gusa zigera kuri 74.5%, ubariyemo izisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 23.6% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange (mini grids).
Kuva mu myaka ya 1937 ubwo sosiyete ya REGIDESO yatangiraga gukorera mu Rwanda ndetse no mu myaka ya 1957 ubwo uruganda rw’amashanyarazi rwa mbere rwubakwaga mu Rwanda, ukagera yewe no mu myaka ya 2000, amashanyarazi yasaga nk’ahariwe gusa abatuye mu bice by’imijyi. Icyo gihe ingo zari zifite amashanyarazi zabarirwaga mu bihumbi 46 gusa. Mu mwaka wa 2009, Leta yatangije gahunda yihariye yo gukwirakwiza amashanyarazi hose, cyane cyane mu bice by’icyaro. Iyi gahunda yafashije cyane kugeza henshi amashanyarazi, bituma ingo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ziyongera zigera ku bihumbi bisaga magana ane (492,641) mu 2014 ndetse ubu zirabarirwa hafi kuri miliyoni 1,4.
N’ubwo hakomeje gushyirwa imbaraga nyinshi mu kwagura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, byagaragaye ko kugeza imiyoboro kuri buri rugo bizatwara igihe kinini. Ni yo mpamvu hafashwe ingamba zo kwifashisha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, cyane cyane akomoka ku mirasire y’izuba, agahabwa abatuye mu bice biherereye kure y’imiyoboro isanzwe. Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ubu ingo zirenga ibihumbi 640 zahawe amashanyarazi muri ubu buryo kandi ziracana.
Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda iganisha ku ntego y’amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu 2024 ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange hanyuma izisaga 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.
Abana bo muri uru rugo bishimiye ko bazajya babona uko basubiramo amasomo kubera umuriro w’amashanyarazi bahawe
Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Hamida witabye Imana Amakuru y’urupfu rwa Hamida, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, atangajwe n’umuvandimwe we wari umaze iminsi amurwaje. Hamida wari wariyongereyeho izina rya Abdul ku mazina ye, bivugwa ko yaguye muri Indonesia ari naho yabaga. Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp ya Hamida, […]
Post comments (0)