Ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe ryita ku bana mu Rwanda (UNICEF), tariki ya 9 Ugushyingo 2022 washyize ahagaragara zimwe mu nama Ange Kagame agira ababyeyi, z’ibyo bakora kugira ngo bafashe ubwonko bw’umwana gukura neza bifashishije imikino.
Ange Kagame muri ubwo butumwa yatangiye avuga ko na we ari umubyeyi, kandi ashaka gusangiza abantu bose bimwe mu byafasha kubaka ubwonko bw’umwana.
Ati “Ndi umubyeyi unyuzwe kandi uyu munsi ndashaka kubasangiza bimwe mu byafasha kubaka ubwonko bw’umwana mwifashishije imikino”.
Ange Kagame yatambukije ubutumwa abunyujije mu kubaza bimwe mu bibazo ababyeyi bose bakwibaza, nyuma agenda abisubiza uko bikwiye gukorwamo.
1. Kuki imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi ku mikurire y’ubwonko bwe?
Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro ku mikurire y’ubwonko bwe, kubera ko ibyo ahura nabyo, n’imibanire ye n’abandi bantu b’ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe.
2. Ni ibihe bintu by’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza?
Abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino, indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire ariko muri kamere y’umwana gukina nicyo gikorwa cy’ibanze.
Urugero umwana avugije urusaku umubyeyi na we aramwigana, umwana yatunga agatoki ku kintu umubyeyi na we akareba aho umwana amweretse, ndetse na we agatungayo urutoki.
Post comments (0)