Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda ibiciro byazamutseho 20,1%

todayNovember 10, 2022 94

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2022 ugereranyije n’Ukwakira 2021.

Imboga n’imbuto na byo biri mu biribwa byazamutse mu biciro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare gisobanura ko mu kwezi kw’Ukwakira 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,7%.

Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,9%. Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 13,6% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18,6%.

Muri iki cyegeranyo NISR ikomeza ivuga ko: “Iyo ugereranyije Ukwakira 2022 n’Ukwakira 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 14,4%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2022 na Nzeri 2022, ibiciro byiyongereyeho 2,7%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%.”

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko mu kwezi kw’Ukwakira 2022, ibiciro mu cyaro byari byiyongereyeho 39,2% ugereranyije n’Ukwakira 2021. Ibiciro muri Nzeri 2022 byari byiyongereyeho 28,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu Kwakira, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwabidasembuye byiyongereyeho 64,8% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,1%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2022 na Nzeri 2022 ibiciro byiyongereyeho 7,6%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 11,7% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,8%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro mu kwezi kw’Ukwakira 2022 mu Rwanda byiyongereyeho 31% ugereranyije n’Ukwakira 2021, mu gihe muri Nzeri 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 23,9%.

Ibiciro byo mu mijyi ni byo byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ange Kagame yasangije ababyeyi ibyafasha ubwonko bw’umwana gukura neza

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ushinzwe ryita ku bana mu Rwanda (UNICEF), tariki ya 9 Ugushyingo 2022 washyize ahagaragara zimwe mu nama Ange Kagame agira ababyeyi, z’ibyo bakora kugira ngo bafashe ubwonko bw’umwana gukura neza bifashishije imikino. Ange Kagame Ange Kagame muri ubwo butumwa yatangiye avuga ko na we ari umubyeyi, kandi ashaka gusangiza abantu bose bimwe mu byafasha kubaka ubwonko bw’umwana. Ati “Ndi umubyeyi unyuzwe kandi uyu munsi ndashaka kubasangiza bimwe […]

todayNovember 10, 2022 891

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%