Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri uwo mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney.
Musabyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu 2018.
Musabyimana yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).
Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.
Musabyimana hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Musabyimana Jean Claude yagiye akora mu myanya itandukanye harimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho yari mu bagize ‘Task Force’ ishinzwe kuhira no gutunganya imashini, yanabaye kandi Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kuhira (GFI).
Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye no kuhira “Agriculture Hydrology” yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering muri Gembloux mu Bubiligi. Ndetse nimpamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu bumenyi bw’ibijyanye n’ubuhinzi (Bachelor of Science in Agriculture Sciences) yakuye muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Post comments (0)