Inkuru Nyamukuru

Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri ni muntu ki?

todayNovember 10, 2022 568

Background
share close

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri uwo mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney.

Musabyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu 2018.

Musabyimana yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude

Musabyimana Jean Claude yagiye akora mu myanya itandukanye harimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho yari mu bagize ‘Task Force’ ishinzwe kuhira no gutunganya imashini, yanabaye kandi Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kuhira (GFI).

Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye no kuhira “Agriculture Hydrology” yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering muri Gembloux mu Bubiligi. Ndetse nimpamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu bumenyi bw’ibijyanye n’ubuhinzi (Bachelor of Science in Agriculture Sciences) yakuye muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda ibiciro byazamutseho 20,1%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2022 ugereranyije n’Ukwakira 2021. Imboga n’imbuto na byo biri mu biribwa byazamutse mu biciro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare gisobanura ko mu kwezi kw’Ukwakira 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 39,7%. Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 8,9%. Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 13,6% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18,6%. […]

todayNovember 10, 2022 94

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%