Inkuru Nyamukuru

Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

todayNovember 10, 2022 92

Background
share close

Eng. Jean Claude Musabyimana agizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbura Gatabazi Jean Marie Vianney.

Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rinyuze kuri Twitter, rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, agize Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Eng. Musabyimana Jean Claude agizwe Minisitiri yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Muri Werurwe 2021 nibwo Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Icyo gihe yasimbuye Prof Shyaka Anastase.

Mbere yo kuba Guverineri, Gatabazi yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RGB iranenga abatanga serivisi babwira nabi ababagana

Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo y’umwaka wa 2021/2022 ivuga ko abakozi mu nzego z’ibanze badafata neza ababagana, harimo no kubabwira nabi. Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yasomeye iyo raporo Abadepite n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu, ikaba ivuga ko mu turere twa Gakenke na Nyabihu ari ho abakozi baza imbere mu kubwira neza abaturage. Dr Kaitesi avuga ko muri utwo turere urugero […]

todayNovember 10, 2022 86

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%