Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko kwimura amasaha yo gutangira umurimo akava saa mbili (08h00’) akagera saa tatu (09h00’) za mu gitondo bigamije kongera umusaruro aho korora ubunebwe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko ubusanzwe umusaruro ku mukozi byagaragaye ko udatangwa no kuba yazindukiye mu kazi, ahubwo uzamurwa n’ibikoresho afite mu kazi, ubushake n’ubumenyi ku murimo ashinzwe.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Tereviziyo y’u Rwanda gisobanura byimbitse imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iherutse kwimura amasaha y’umurimo, akava saa 09h00 za mu gitondo akageza saa 17h00 z’umugoroba, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ayo masaha hakurwamo isaha y’ababyeyi bonsa, ndetse n’isaha imwe y’ikiruhuko.
Minisitiri Ndagijimana yasobanuye ko amasaha y’akazi bigaragara ko ari 40 ku cyumweru, kandi ari yo masaha akoreshwa henshi mu bihugu byo ku Isi, mu gihe mu Rwanda umurimo waharirwaga amasaha 45.
Agira ati, “Ubwinshi bw’amasaha ntabwo busobanuye ko umusaruro wabaye mwinshi, kandi aho tugeze mu ikoranabuhanga bigaragara ko umusaruro uzamuka bitewe n’uko umukozi afashwa, n’inzego zifitanye isano n’ibyo akora, ibikoresho akoresha no kuba umuntu ashobora gukora ibikenewe igihe abisabwe mu masaha ya mbere ya saa tatu”.
Yavuze ko amasaha y’akazi yigiye inyuma azaba areba abakozi bose, baba aba Leta n’abikorera, ariko hari abazakora mu mwihariko nk’abakora mu nzego z’ubuzima, hazagenwa uko abakozi bagenda basimburana.
Ni byo yasobanuye ati “Ntabwo abakora kwa muganga bazajya bitwaza ko akazi gatangira saa tatu, oya, hazakomeza kurebwa uko abakozi basimburana kuko utahagarika serivisi z’ubuzima”.
Ku kijyanye no kuba abakozi b’inzego z’ibanze bajyaga bashinjwa n’ababagana gutanga serivisi zitanoze nko mu biro by’ubutaka, none n’amasaha akaba yigijwe inyuma, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko hari abakozi bazajya baguma ku biro by’imirenge bakakira abakeneye serivisi zihutirwa.
Ati “Nko ku Murenge hazaba hari umukozi wakira abaturage, mbere ya saa tatu kugira ngo hatazabaho kudindira kwa serivisi zihutirwa nk’abashaka ibyangombwa. Uwo mukozi azaba ashobora kwishyurwa ya saha ye yazindutse”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko kuzamura amasaha y’akazi kagatangira saa tatu, bigamije bwa mbere gufasha ababyeyi kwita ku muryango mbere kujya ku kazi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere ubukangurambaga bwiswe ’Gerayo Amahoro’, bugiye gutangira gukorwa hirya no hino mu Gihugu. SSP Irere avuga ko ubwo bukangurambaga buzibanda ku bamotari, kuko ngo bakomeje kugaragaza kugenda nabi mu muhanda. Agira ati "Turabakangurira kumva ko umuhanda atari uwabo bonyine, urebye uburyo bakata, gusesera mu modoka batwaye ibintu biremereye […]
Post comments (0)