Inkuru Nyamukuru

Ingabo za Kenya zageze muri RDC guhashya umutwe wa M23

todayNovember 12, 2022 117

Background
share close

Imirwano hagati y’ingabo za kongo, FARDC, n’abarwanyi b’umutwe wa M23 yakomeje kuri uyu umunsi wa gatandatu mu duce dutandukanye twa teritware ya Rutshuru mu burasuzuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iyo mirwano yatangiye mu gitondo cya kare cy’uyu wa gatandatu yakaze cyane mu duce twa Rumangabo, Gisigari ndetse na Kiwanja muri teritware ya Rutshuru. Bamwe mu baturiye utwo turere batari bake bahunze imirwano berekeza muri Nyiragongo, akarere gahana umupaka na Rutshuru.

Ubuyoboyobozi bwa sosiyete sivile muri Rutshuru bwatangaje ko intambara igenda ifata indi ntera kuko ubu umutwe wa M23 urimo guhatira abasore bari hagati y’imyaka 15 na 30 kubiyunga ho mu kurwanya leta ya Congo.

Hagati aho, mugihe imirwano irimo kuba ingabo za Kenya zirenga 800 zasesekaye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa gatandatu aho zije gufasha FARDC guhashya M23 ku butaka bwa Congo.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko izi ngabo zakiriwe n’umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Lt Gen Constant Ndima kongba aho yasabye abaturage kwishyira hamwe bakirinda uwo ari we wese wabasha kubatandukanya ndetse yongeraho ko abaturage ari bo jisho rya leta muri iyi minsi intambara ikomeje.

Kuva imirwano yatangira hagati y’ingabo za leta, FARDC n’abarwanyi ba M23, abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa n’urugomo haba ku bakongomani bamwe na bamwe ndetse n’abashinzwe umutekano babashinja gukorana na M23.

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara na ministeri y’itangazamakuru ryasomwe na Patrick Muyaya umuvugizi wa guvernoma ya RDC, ryagaragaje ko mu minsi iri imbere ururimi rw’ikinyarwanda rushobora kuzashyirwa muri zimwe zikoreshwa mu buyobozi bwose muri republika iharanira demokarasi ya Congo, n’ubwo bitavuzweho rumwe n’abamwe mu banya gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amahitamo yacu yatumye dushobora gusana umuryango nyarwanda – Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri uhuriza hamwe abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo ndetse n’abo bashakanye, aravuga ko amahitamo yabo ari yo yatumye mu myaka 28 ishize bashobora kongera gusana umuryango nyarwanda no guteza imbere Igihugu. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, mu Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri, rihuriyemo abanyamuryango bari hagati ya 300-350, aho bakoraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u […]

todayNovember 12, 2022 85

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%