Inkuru Nyamukuru

Musenyeri Filipo Rukamba yizihije Yubile y’imyaka 25

todayNovember 12, 2022 166

Background
share close

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022, Musenyeri Filipo Rukamba yizihije yubile y’imyaka 25 agizwe umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare.

Musenyeri Filipo Rukamba ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori

Hari ku itariki ya 12 Mata 1997 ubwo Musenyeri Yozefu Sibomana, akikijwe na Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi na Ferederiko Rubwejanga yamuhaga ubwepiskopi muri Katedarali ya Butare.

Ubwo yari amaze amezi atatu atowe na Papa Yohani Pawulo wa II ngo ayobore iyi Diyosezi yari yashinzwe yitwa Astrida, iragizwa Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka 35.

Incamake y’ubuzima bwa Musenyeri Filipo Rukamba

Musenyeri Filipo Rukamba yavutse ku itariki ya 26 Gicurasi 1948 i Rwinkwavu, ubu ni mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yabatijwe ku itariki 29 Gicurasi 1948. Amashuri abanza yayigiye i Rwinkwavu, Rulindo, Rwamagana na Zaza.

Mu 1961 yagiye kwiga mu iseminari nto ya Kabgayi.

Mu1965 yagiye mu iseminari Saint-Paul y’i Kigali ari ho yarangiriye amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ikigereki n’ikilatini.

Tariki 14 Nzeri1968 yinjiye mu iseminari nkuru ya Nyakibanda kwiga Filozofiya na Tewolojiya.

Tariki 2 Kamena 1974 yahawe ubupadiri na Musenyeri Bigirumwami wari se wabo, ku Nyundo.

Antoine Karidinali Kambanda na we yitabiriye ibi birori

Mu 1976 Musenyeri Yozefu Sibomana wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo yamwohereje kwiga muri kaminuza, i Roma, arangiza amasomo y’ikirenga (doctorat) yanditse igitabo (thèse) “Saint Cyprien et le martyre”.

Kuva 1983 kugera 1991 yayoboye Seminari nto ya Zaza.

Kuva 1991 kugera 1992 yabaye umuyobozi wa roho mu iseminari nkuru ya filozofiya y’i Kabgayi.

Kuva mu 1992 yabaye padiri mukuru wa Katedarali ya Kibungo.Tariki 18 Mutarama 1997 yagizwe umwepiskopi hanyuma tariki 12 Mata 1997 aragizwa Katedarali ya Butare.

Aho abereye umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yashinze amaparuwasi 7, byatumye iyi diyosezi yari igizwe n’amaparuwasi 19 ubu igizwe na 26.

Amaze guha ubupadiri abapadiri 106, icyakora ingorane ntizibura kuko muri iyi myaka 25 amaze ayobora diyosezi ya Butare hari 19 babivuyemo, na 30 bitabye Imana, harimo na Musenyeri Yohani Baptiste Gahamanyi wabaye umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Butare (1962-1997).

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, na we yitabiriye ibi birori

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingabo za Kenya zageze muri RDC guhashya umutwe wa M23

Imirwano hagati y’ingabo za kongo, FARDC, n’abarwanyi b’umutwe wa M23 yakomeje kuri uyu umunsi wa gatandatu mu duce dutandukanye twa teritware ya Rutshuru mu burasuzuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Iyo mirwano yatangiye mu gitondo cya kare cy’uyu wa gatandatu yakaze cyane mu duce twa Rumangabo, Gisigari ndetse na Kiwanja muri teritware ya Rutshuru. Bamwe mu baturiye utwo turere batari bake bahunze imirwano berekeza muri Nyiragongo, akarere gahana umupaka […]

todayNovember 12, 2022 117

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%